Abatekereje imishinga myiza 70 Iburasirazuba bamenyekanye

Mu ntara y’Iburasirazuba, imishinga 70 niyo yatoranyijwe muri gahunda yiswe HANGA UMURIMO igamije gufasha abaturage bafite imishinga myiza yakunguka ariko badafite ingwate n’igishoro.

Mu gikorwa cyo gutoranya iyo mishanga cyabereye i Rwamagana tariki 03/04/2012, hafashwe imishinga 10 muri buri karere kagize intara y’Iburasirazuba yazatanga inyungu nini kuri nyir’umushinga n’akazi ku bantu benshi mu gihugu.

Ushinzwe HANGA UMURIMO muri minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Bizimana Albert, avuga ko ubu hagiye gukurikiraho guhuza ba nyir’iyo mishinga 10 muri buri Karere k’u Rwanda n’amabanki azabaha inguzanyo zikenewe mu gushyira iyo mishinga mu bikorwa kuko byamaze kugaragara ko ari imishinga myiza kandi yakunguka ikurikiranywe neza.

Ba nyir’iyi mishinga bemerewe ingwate ingana na 75% by’igishoro cyose bakeneye dore ko benshi muri bo nta ngwate ihagije bafite ngo bahabwe igishoro n’amabanki ku buryo busanzwe.

Biteganyijwe ko impuguke zahawe akazi na Leta y’u Rwanda zizakurikirana uko iyo mishinga igezwa mu mabanki, uko izahabwa inguzanyo ndetse no gukurikirana uko iyo mishinga igenda ishyirwa mu bikorwa kugira ngo itazapfapfana kandi uko iteguye igaragaza ko izunguka neza.

Ushinzwe HANGA UMURIMO muri minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yemeza ko ubu bufasha bwose ba nyir’imishinga bazabuhabwa nta kiguzi.

Muri iyi gahunda, impuguke mu ishoramari no gusesengura imishinga zasesenguye ibitekerezo byavamo imishinga bisaga ibihumbi 16 byari byatanzwe mu gihugu cyose. Ku ikubitiro habanje gutoranywamo 50 muri buri Karere, hanyuma hagenda harebwa imyiza 10 kurusha iyindi ari nako ba nyir’ibitekerezo bahugurwa ku mitegurire n’imicungire y’imishinga ibyara inyungu.

Albert Bizimana arabasaba abagiye kuyishyira mu bikorwa kuzagira ubushishozi n’umuhate kuko imishinga ubwayo igaragaza ko izungukira ba nyirayo amafaranga menshi ndetse ikanatanga akazi ku baturage benshi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka