Abashoramari barasabwa kuyishora mu karere ka Bugesera kuko hari amahirwe menshi

Minisitiri w’umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, Mukaruriza Monique, asanga amahirwe akarere ka Bugesera gafite cyangwa kagenda kabona adakwiye kunyura mu myanya y’intoki abikorera, ahubwo ko bakwiye guhuza imbaraga bakabyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege kizubakwa mu karere ka Bugesera, umuhanda wa gari ya Moshi uzahanyura, kuba ako karere gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, inganda nini n’izicirirtse zigenda zihubakwa, n’ibindi bikorwa remezo ubuyobozi bw’akarere bugenda bwegerezwa abaturage ni yo mahirwe yasesenguriwe muri iyo nama, nk’ayatuma abikorera muri ako karere bashobora kwihuta mu nzira y’iterambere nk’uko babigararijwe na Minisitiri Mukaruriza.

Ibyo Minisitiri Mukaruriza Monique yabitangarije mu nama yamuhuje n’inzego z’abikorera kuri uyu wa 16/01/2013 hagamijwe kurebera hamwe ibyakorwa ngo akarere ka Bugesera karusheho gutera imbere.

Yagize ati “ibi birasaba ubufatanye ntejegajega kuko gutatanya imbaraga buri we akaba nyamwigendaho ntacyo yageraho”. Aha akaba yarabahaye ingero nyinshi z’aho abikorera bagiye bahuza imbaraga bakubaka amazu y’imiturirwa yo gukoreramo ubucuruzi mu turere dutandukanye no mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri Mukaruriza Monique n'umuyobozi w'akarere ka Bugesera.
Minisitiri Mukaruriza Monique n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera.

Minisitiri Mukaruriza yatanze urugero ati “Ibyo biranashoboka mu karere ka Bugesera, nko kubaka amangazini manini cyangwa super-market noneho ibyo mwajyaga kugura za Kigali n’ahandi mukabigurira hafi. Ibyo kandi bigakorwa vuba kugira ngo amahirwe atazabaca mu myanya y’intoki”.

Minisitiri w’umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ari nawe ushinzwe kureba ko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa mu karere ka Bugesera, asanga kwishyira hamwe aribyo byatuma ayo mahirwe y’iterambere atabacika.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye byatangiwe muri iyo nama, abikorera na bo ngo bagiye kugira uruhare rugaragara mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Higiro Eugène ukuriye abikorera mu karere ka Bugesera yavuze ko ibitekerezo byatangiwe muri iyi nama bigiye kuzanononsorwa mu nzego, hanyuma bihurizwe hamwe harebwe imishinga minini yakorwa ku buryo bwihuse.

Ati “aya mahirwe ntagomba kuducika ahubwo tugiye kuyabyaza umusaruro dufatanyije n’abafatanyabikorwa maze twegere amabanki aduhe inguzanyo”.

Muri iyo nama, abikorera cyane cyane abatuye mu murenge wa Juru bagaragaje ikibazo cy’umuhanda winjira mu karere ka Bugesera unyura mu karere ka Rwamagana na Kicukiro kuri ubu utakiri nyabagendwa, bakaba basaba ko hakorwa ubuvugizi ugakorwa kuko wafashaga abakenera ibikoresho by’ubwubatsi mu birombe by’umurenge wa Juru.

Iki kibazo Minisitiri Mukaruriza Monique yabemereye kuzagikorera ubuvugizi, anasaba kandi abayobozi gukomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kwizigamira kugira ngo bazabashe kwiteza imbere bisunze ibigo by’imari.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka