Abashoramari b’Abafaransa basanze hari ibyo bakora bihuye n’ibyo u Rwanda rukeneye

Abashoramari icyenda b’Abafaransa baje kwiga isoko ry’u Rwanda, basanga bakora ibijyanye n’imyubakire, ikoranabunga no guhesha agaciro ibiribwa; ariko ngo si ibyo gusa bikenwe kuko Leta ishyira ku isonga ikibazo cy’ingufu, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’umusaruro muke w’ubuhinzi.

Amasosiyete ya SUD Architectes, Labaronne Citaf, Eurofood Trading, GTS Soudure, Green-IT-Addict, A Solution, Talentiel-RH, Aéroports de Lyon, Titan Aviation y’Abafaransa; arimo kuganira n’Ikigo cy’itererambere (RDB) hamwe n’Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF), guhera kuri uyu wa kabiri tariki 10/09/2013.

Urugaga PSF ruvuga ko ibyiciro by’ubukungu byose bikeneye abashoramari, ariko rukaba ruha amahirwe y’umwihariko Titan Aviation na Aéroports de Lyon biteza imbere ingendo zo mu kirere n’ibibuga by’indege, SUD Architectes y’ubwubatsi na Eurofood Trading itunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Mu byo Leta y'u Rwanda yifuza ko byashorwamo imari cyane, harimo ingufu z'amashanyarazi n'ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga.
Mu byo Leta y’u Rwanda yifuza ko byashorwamo imari cyane, harimo ingufu z’amashanyarazi n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

“Abashoramari baje bose nabaha amahirwe ariko sijye uhitamo, ikigamijwe ni ukugirango buri wese yisange ku isoko ryo mu Rwanda, kuko hari n’abafite ibindi bigo ariko batagomba kuba bonyine mu gihugu”, nk’uko Chantal Umuraza, uhagarariye ihuriro ry’inganda muri PSF yasobanuye.

RDB yo yagaragaje ko amasosiyete y’ikoranabuhanga, itumanaho no gukora ibirango ya Green-IT-Addict, A Solution na Netinka (isanzwe mu Rwanda), nayo akenewe cyane mu gihe u Rwanda rushaka kwihutisha iterambere no guteza imbere imirimo idashingiye ku buhinzi yahabwa urubyiruko.

Ikigo cya RDB cyagaragarije abashoramari ko Leta y’u Rwanda ishaka guha imbaraga cyane ibijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi, ubwubatsi bw’imihanda, amazu n’ibibuga by’indege ( icya Bugesera), kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.

Abashoramari b'Abafaransa baje mu Rwanda.
Abashoramari b’Abafaransa baje mu Rwanda.

Nk’uko bitangazwa na Marc Schneider uyoboye sosiyete ya ‘novafrica developments’ ikunze kuzana abashoramari b’Abafaransa mu Rwanda, ngo azakomeza gushakisha mu gihugu cye abakora ibijyanye na gahunda Leta yihaye yo kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Mu mwaka ushize wa 2012, Marc Schneider yari yazanye abashoramari mu ikoranabuhanga n’ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi, bafite amasosiyeti yitwa DIFFUSELEC, STRACAU, Automatique et Industrie(A.I), ASOLUTION, APPROTECH na APITECH; aho avuga ko bamwe muri bo bakirimo gutegura kuza gukorera mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka