Abashoramari b’Abafaransa baje kwiga isoko mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ingufu

Abahagarariye sosiyete zirindwi z’Abafaransa zikora zikanacuruza ikoranabuhanga n’ibikoresho binyuranye byiganjemo ibyo gutanga amazi n’amashanyarazi, baje kureba niba bashobora gutangira gukorera mu Rwanda.

Sosiyete yitwa “Novafrica developments” yaje iyoboye mu Rwanda izindi esheshatu, ari zo DIFFUSELEC, STRACAU, Automatique et Industrie (A.I), ASOLUTION, APPROTECH na APITECH, kuza kureba uko isoko ryo mu Rwanda ryifashe n’uko ringana, kugirango zihite zandikisha ubucuruzi bwazo.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyashimiye abo bashoramari kinabamenyesha ko mu Rwanda isoko ari rigari (rifite abaturage bangana na miliyoni 11), kandi hari amahirwe menshi yo korohereza ishoramari; nk’uko Umuyobozi wa RDB wungirije ushinzwe imirimo, Tonny Nsanganire yatangaje.

Yagize ati: “Mu Rwanda twihutisha kwandika ishoramari ndetse tukorohereza ba nyiraryo, haba mu kubasonera mu buryo butandukanye; kandi n’ibyibanze nk’ubutaka bwo gukoreraho birahari mu buryo buhagije”.

Nsanganire yavuze ko ari ubwa mbere abaturage b’u Bufaransa baje gushora imari mu Rwanda, nyuma y’aho mu mwaka 2006 umubano hagati y’ibihugu byombi uziyemo agatotsi, ukaza gusubukurwa mu mwaka w’2010.

Kwandika ishoramari byinjiza mu kigega cy’igihugu amafaranga arenga miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika buri mwaka, ndetse Abanyarwanda benshi bahabwa imirimo ibavana mu bushomeri; nk’uko umuyobozi wungirije muri RDB yakomeje abisobanura.

Uhereye ibumoso: Abayobozi bungirije muri PSF na RDB, hamwe n'uyoboye Novafrica.
Uhereye ibumoso: Abayobozi bungirije muri PSF na RDB, hamwe n’uyoboye Novafrica.

Sosiyete ya NOVAFRICA ihuza inganda zitandukanye ntoya n’iziciriritse mu mujyi wa Lyon wo mu Bufaransa, naho izindi nka DIFFUSELEC ikora amatara n’ingufu zinyuranye, hamwe n’uburyo ayo matara yikoresha kugirango arondereze umuriro.

Sosiyete APITECH yo ikora porogaramu y’ikoranabuhanga yitwa Hewlett Packard, yorohereza abantu bari mu mirimo inyuranye kuyigenzura no gukorera ku gihe.

Automatique et Industrie ikora ndetse ikanateza imbere ikoranabuhanga ryikoresha (automation), mu kugenzura ibibuga by’indege, amazu y’ubucuruzi akomeye nk’amahoteli, amasoko, inganda n’ahantu hahurira abantu benshi.

Sosiyete yitwa ASOLUTION ikora imbuga za internet ku bifuza kuzigira, ikanacuruza ifatabuguzi ryazo ku giciro ihamya ko cyoroheye buri wese.

APPROTECH na STRACAU zizobereye mu gucuruza no gukwirakwiza ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo mu nganda n’ibikoreshwa mu gutanga amashanyarazi n’amazi, nko kuyayungurura no kuvomerera imyaka.

Nkusi Mukuru Gerard, umuyobozi wungirije mu rugaga nyarwanda rw’abikorera yemeza ko aba bashoramari baje bakenewe cyane mu Rwanda, kuko inzego nyinshi zikeneye ikoranabuhanga muri serivisi zitanga, hamwe n’ibikoresho by’ingufu zidashira cyangwa zisubiriza, nk’imirasire y’izuba, umuyaga na biyogazi.

Aba bashoboramari bazamara iminsi ine mu Rwanda baganira n’inzego za Leta n’iz’abikorera, ndetse bakazanasura inganda na sosiyete zitandukanye, kugirango bagere ku mwanzuro wo gushora imari yabo mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukwitondera aba bagabo bo mu bufaransa wasanga bafite ikindi kibagenza. Ariko niba koko ari abashoramari nyabo baze barisanga mu Rwagasabo.

kaka yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka