Abagore n’urubyiruko bashobora kwishingirwa ku ngwate na BDF kugeza kuri 75%

Nubwo abagore n’urubyiruko ari bamwe mu bagize umubare munini w’abaturage muri rusange mu Rwanda, ni nabo usanga bafite imbogamizi mu bijyanye na serivise zitangwa n’ibigo by’imari zirimo ahanini no kubona inguzanyo.

Murangira GAKUBA Franklin ushizwe guteza imbere umugore muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko iki kibazo ahanini giterwa no kutabona ingwate ihagije kugira ngo izi nzego zombi zibe zabona inguzanyo ihagije mu mabanki atandukanye ngo biteze imbere.

Ikindi ku bagore ngo ni uko usanga bamwe na bamwe bafite ubumenyi bukeya mu gukora imishinga yatuma bahabwa inguzanyo mu bigo by’imari.

Bitewe na zimwe mu mbogamizi zavuzwe muri nyinshi urubyiruko n’abagore bahura nazo, ngo Leta yabageneye amahirwe yabafasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye binyuze muri BDF, ishobora kubatangira ingwate kugera kuri 75% ku mishinga myiza urubyiruko n’abagore bakora yujuje ibisabwa ikemerwa n’amabanki.

Abagore n'urubyiruko bagaragarijwe ko bafite amahirwe mu kubona inguzanyo.
Abagore n’urubyiruko bagaragarijwe ko bafite amahirwe mu kubona inguzanyo.

Nyamara n’ubwo BDF ishobora gutanga ingwate ku mishinga myiza yafasha Abagore n’urubyiruko gutera imbere, usanga aba bagenerwabikorwa batabizi,nta makuru afatika ku mahirwe abagenewe bafite. Usanga kandi n’ibigo by’imari bifitanye amasezerano na BDF,birimo amabanki na za SACCO bidasakaza ayo makuru uko bikwiye ngo amenyekane mu babigana.

Ni muri urwo rwego, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse na Minisiteri y’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi zirimo kuzenguruka mu turere ngo bamenyekanishe amakuru ku bantu batandukanye arebana n’amahirwe agenewe urubyiruko n’abagore mu koroherezwa kubona inguzanyo.

Urwego rw’urubyiruko n’urw’abagore bakaba bashishikarizwa kwitabira izi gahunda zabashyiriweho binyuze mu mabanki, ku bufatanye na BDF ngo baziteze imbere.

Abashinzwe izi nzego mu turere, imirenge no mu zindi nzego z’ibanze ndetse n’ibigo by’imari harimo na za SACCO zegereye abaturage zanasinyanye amasezerano na BDF mu gukora iyi gahunda, bakaba basabwa kujya bamenyesha aya makuru abagenerwabikorwa kuko bizatuma bitabira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

usanga ama bank asaba uburambe mu ishoramari kandi na 30 ku ijana kandi ntayo urubyiruko ruba rufite ok

mutesa yves yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

KUBERA KO ABATURAGE BABARIZWA MU MADINI NDABAGIRA INAMA NGO IBYO MUKORA BYOSE MUJYE MUHAMAGARA ABAYOBOZI B’AMADINI.

SAMUEL yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka