Nyanza: Urubyiruko rwamurikiwe urubuga ruzajya rwifashisha mu kwirinda inda zitateganyijwe

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwamurikiwe urubuga rwa interineti rwa "CyberRwanda" ruzajya rukuraho amakuru arufasha mu kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Urubyiruko rwamurkiwe urubuga ruzifashisha mu kwirinda inda zitateganyijwe
Urubyiruko rwamurkiwe urubuga ruzifashisha mu kwirinda inda zitateganyijwe

Ni igikorwa cyajyaniranye no guha umwanya urubyiruko rukamurikira bagenzi babo impano z’ubuhanzi bifitemo, bibera ku kigo cy’urubyiruko cya Nyanza ku gicamunsi cyo ku ya 8 Gicurasi 2024.

Urubuga rwa interineti "CyberRwanda" ruriho amakuru ajyanye n’ibyo urubyiruko rwibaza ku mihindagurikire y’imibiri yabo ubundi rujya ruvuga ko ababyeyi badatinyuka kubabwira.

Ruriho n’amakuru y’aho bakura mu ibanga, bifashishije terefone, udukingirizo cyangwa ibinini byo kwifashisha igihe bananiwe kwifata ngo hatabaho gutwita bitateganyijwe cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Urubyiruko rwumvise iby’uru rubuga rwa interineti ruvuga ko rubazagirira akamaro kuko hari abatinyaga kujya gushakira serivise aho bagenewe ku bigo nderabuzima, ahanini batinya guhurirayo n’ababyeyi cyangwa n’abandi bantu babazi.

Ubutumwa bwatanzwe bwumviswe n'abakiri bato cyane ndetse ndetse n'abangavu hamwe n'ingimbi
Ubutumwa bwatanzwe bwumviswe n’abakiri bato cyane ndetse ndetse n’abangavu hamwe n’ingimbi

Peace Iyamuremye agira ati: “Hari igihe umukobwa, bitewe n’aho aba, urugero nk’uwo mu muryango w’abarokore, agira ubwoba bwo kuba yajya gufata ako gakingirizo kwa muganga cyangwa muri farumasi, avuga ati ese uwambona yavuga ngwiki? Ugasanga bibaye intandaro yo gutwara inda imburagihe.”

Marie Reine Uwase amwunganira agira ati: “Nk’urwo rubuga urumva ho ni ukwandika, atari ukujya muri farumasi ukabwira uwo usanzeyo ibyo ukeneye. Kubyandika ukagenda uhita ubifata no kujya kubibaza biratandukanye.”

Fabiola Ngamije, umukozi wa YLabs ishyira mu bikorwa umushinga CyberRwanda, avuga ko urubuga CyberRwanda rwashyiriweho urubyiruko rufite hagati y’imyaka 12 na 24 kugira ngo bajye barukuraho amakuru ajyanye n’Ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibindi bakwibaza bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi banyuramo.

Akomeza avuga ko kuva 2021 uru rubuga rwashyirwaho kugeza mu mwaka ushize wa 2023, CyberRwanda yageze ku rubyiruko rusaga 25000 mu mashuri 44 no mu bigo by’urubyiruko 9.

Urubyiruko rwo muri Nyanza rwagaragaje impano rufite harimo imyenda rwakoze
Urubyiruko rwo muri Nyanza rwagaragaje impano rufite harimo imyenda rwakoze

Kandi ngo ku rubyiruko rusaga ibihumbi bitandatu bitabiriye ubushakashatsi bwa CyberRwanda, nyuma y’imyaka ibiri, hagaragaye ko umubare w’abipimisha virusi itera Sida wazamutse, ukava kuri 38% ukajya kuri 52%. Mu rubyiruko rukora imibonana mpuzabitsina, umubare wabakoresha agakingirizo warazamutse ugera kuri 58%, uvuye kuri 40%.

Intego ni uko mu myaka icumi, urubyiruko rwose rw’u Rwanda, ntawe usigaye inyuma, bazaba bifashisha urubuga rwa CyberRwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka