Ubwato bwa Mantis Kivu Queen bwari bufite ikoranabuhanga rireba mu mazi - AFRINEST
Ubuyobozi bw’ikigo AFRINEST Engineering cyubatswe ubwato bwa Mantis Kivu Queen uBuranga buherutse gukora impanuka mu mazi mu Karere ka Nyamasheke, bwatangaje ko bwari bufite ikoranabuhanga ribufasha kureba mu mazi ndetse bukaba bwabererekera ibuye bwagonze.
Ubwato bukora nka hotel bwa Mantis Kivu Queen uBuranga bwakoze impanuka tariki 29 Mata 2024 mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke, bwinjiramo amazi abari baburimo bakurwamo.
Munyaburanga Alain, Umuyobozi wa AFRINEST yabwiye itangazamakuru ko ubwato bakora buba bwujuje ibyangombwa harimo n’ikoranabuhanga riyobora ubwato, cyakora icyabaye amayobora akaba ari uburyo bwagonze ibuye mu mazi kandi bufite ikoranabuhanga ryashoboraga kubereka ibyatera impanuka bunafite n’umuntu umenyereye gutwara amato.
Nubwo ubuyobozi bw’ubu bwato bwatangaje ko harimo gukurikiranwa icyateye impanuka, ubuyobozi bw’ikigo AFRINEST bwubatse Mantis Kivu Queen buvuga ko ubwato bwari bwubatse neza kandi bufite ikoranabuhanga ribufasha kumenya ibiri munsi y’amazi.
Munyaburanga avuga ko uruganda rwabo rufite ubushobozi bwo kubaka ubwato bwujuje ibyangombwa aho bushobora gukoresha Lisansi na Mazutu hamwe n’imirasire y’Izuba ndetse kandi bushobora kugurishwa ku rwego mpuzamahanga.
AFRINEST imaze kubaka ubwato 4 kuva batangira gukora harimo n’ubwato 20 bwasanwe bukoreshwa mu ngendo mu kiyaga cya Kivu. Mu bwato bwakozwe na Afrinest bwagurishijwe ku rwego mpuzamahanga hari ubwajyanywe gukoreshwa mu ruzi rwa Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ nibwo bwato bwa mbere mu Rwanda bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu bwari busanzwe bukorera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi.
Bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 10, aho gufatira amafunguro n’ibyo kunywa, ubwogero n’ibindi. Bufite KANDI ibyumba byo mu rwego rwo hejuru birimo ibishobora kwakira Abakuru b’Ibihugu.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iteka iyo mbonye UBWATO,binyibutsa ibyabaye ku gihe cya Nowa,ubwo Inkuge nini (Noa’s Ark) yarokoraga abantu 8 barimo abahungu 3 n’abakazana 3 hamwe n’umugore wa Nowa.Abandi bantu babarirwa muli millions nyinshi bishwe n’Umwuzure (Deluge).Bazize iki?.Nkuko Yesu yabisobanuye,bazize kwibera mu by’isi gusa,banga umuburo (warning) wa Nowa wabasabaga gushaka Imana ntibibere mu by’isi gusa.Yesu yarangije iyo nkuru avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka (yegereje).Nabwo hazarokoka gusa abashaka Imana,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Itegure iyo mperuka ushaka imana cyane.
Umva nyineko yari inkuru!,ibyo by’inkuru wumvise ubigereranya gute nibyo wibonera n’amaso yawe?,gabanya ubuyobe!
Nyamuneka nomugihe cya Nowa niko bavugaga basubiza nowa bati n’inkuru z’abasaza. Yesu azaza kandi azatwara abiteguye(Bamwizeye bakava mu byaha). Tube maso kuko tutazi igihe azazira