Ikigo cya Polisi cyo mu Busanza kigiye gutangira gukorerwamo ibizamini bya Perimi

Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko kuva tariki 6 Gicurasi 2024 rizatangira gukoresha ibizamini bya Perimi hifashishijwe ikoranabuhanga mu kigo cya Busanza giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Ikibuga kizajya gikorerwamo ibizamini
Ikibuga kizajya gikorerwamo ibizamini

Itangazo ryashyizweho umukono na ACP Dr Steven Rukumba, Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, rivuga ko ibizamini bizajya bikorerwa muri iki kigo ari uruhushya rw’agateganyo n’impushya za burundu urwego A,B,C,D,D1. Kwiyandkisha bizajya bikorerwa ku Irembo imirongo ikazaba ifunguye kuva tariki 6 Gicurasi 2024.

Uwasabye gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga agomba kubahiriza amasaha yahawe yiyandikisha kandi akitwaza indangamuntu y’umwimerere. Abakeneye ibindi bisobanuro bashyiriweho umurongo utishyurwa babarizaho ari wo 118.

Muri Werurwe 2024, Polisi nibwo yerekanye inyubako n’ibibuga bikorerwaho ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu, ndetse n’ikoranabuhanga rizifashishwa.

Icyo gihe Polisi yasobanuye ko iyo umunsi wageze, umukandida ajya mu Busanza akakirwa neza n’abamuyobora aho akorera, bakamusaba indangamuntu, akibona muri mudasobwa ko ari mu bakora ikizamini.

Zimwe mu modoka zizajya zikorerwaho ibizamini
Zimwe mu modoka zizajya zikorerwaho ibizamini

Yinjira mu cyumba akoreramo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo cyangwa mu kibuga cy’ibizamini by’impushya za burundu abanje gutera igikumwe, kugira ngo barebe niba imyirondoro iri ku ndangamuntu ari iye koko.

Baramwakira bakamuyobora mu kindi cyumba agasuzumwa niba afite ingingo zikora neza (amaso, amatwi, amaguru n’amaboko), agakomereza mu kindi cyumba ategererezamo serivisi zo gukora ibizamini, hanyuma bakamuyobora ku kinyabiziga akoreraho ikizamini.

Ukora ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga wese agitangira abihawe n’ikoranabuhanga, agatangirana amanota 100, ariko uko atsinzwe ya manota akagenda akurwaho abireba, yajya munsi ya 80 akaba aratsinzwe akava mu kibuga.

Mu kibuga umuntu aba ari wenyine mu modoka, agenzurwa n’ikoranabuhanga rikamuha amanota ayareba, ndetse yanajya mu muhanda nubwo aba ari kumwe n’umupolisi haba harimo camera n’udufata amajwi, ku buryo atavuga ko bamurenganyije.

Ahazakorerwa impushya z'agateganyo
Ahazakorerwa impushya z’agateganyo

Reba muri iyi video ibindi byerekeranye n’imiterere y’iki kigo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Mwiriweneza nabazaganti lo umuntu ashaka gufata code bikanga bisabiki ? Nibazitanga muzatubwire murakoze

Habimana Yousouf yanditse ku itariki ya: 12-05-2024  →  Musubize

Mwiriweneza nabazaganti lo umuntu ashaka gufata code bikanga bisabiki ? Nibazitanga muzatubwire murakoze

Habimana Yousouf yanditse ku itariki ya: 12-05-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza icyongirango mbabaze iyo utsinze muburyo bwamudasobwa kuri provisior yamara igihe kinganiki utarayirotira

Tuganumuremyi jean croude yanditse ku itariki ya: 10-05-2024  →  Musubize

Mutuyobore uko bafata code Busanza ntabyo ndi kubona nitwa Ndikuyeze Pascal

Pascal Ndikuyeze yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

1. Ese uzajya agira amanota ari munsi ya 80% ibutaha azahera kuri zeru? Cg azahera kuyo yari yarabonye ibushize?

2.umukandida wikizame azajya yitoreza kuri icyo kibuga ko mubusanzwe kugira ngo tumenyere aho dukorera ikizame cyo gutwara twahitorezaga ngo tuhamenyere?

Alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2024  →  Musubize

Mfite impungenge zikurikira:
Ese ziriya modoka zifitemo ikoranabuhanga ryahita riyihagarika mugihe uri mu kizamini yaba agiye gukora impanuka? Ubusanzwe mu kizamini wabaga uri kumwe n’umupolisi mu modoka ifite Double Pedals kuburyo yabona ugiye kugonga agafata Feri. Mu Busanza bazabigonga kahave

Didi yanditse ku itariki ya: 3-05-2024  →  Musubize

Bizaba Ari byiza cyane rwose, turabitegereje kd dukunda service muduha biciye mukuri.

Murakoze cyane

Desire Ntirushwamaboko yanditse ku itariki ya: 3-05-2024  →  Musubize

Bizaba Ari byiza cyane rwose, turabitegereje kd dukunda service muduha biciye mukuri.

Murakoze cyane

Desire Ntirushwamaboko yanditse ku itariki ya: 3-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka