Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza mu buvumo bwa Musanze ngo ni indi ntambwe mu bukerarugendo
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, aravuga ko kuba inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II yanyujijwe mu buvumo bwa Musanze, ari indi ntambwe akarere ayoboye gateye mu bukerarugendo, kuko bizatuma ubu buvumo burushaho kumenyekana.
Ubuvumo bwa Musanze, ni cyo gikorwa cya mbere iyi nkoni yasurishijwe mu karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 16/01/2014, nyuma y’uko igeze mu gihugu ku nshuro ya mbere, nk’uko bisanzwe bikorwa mbere y’uko imikono ngororamubiri ihuza ibihugu bivuga Icyongereza itangira.
Mpembyemungu Winifrida uyobora akarere ka Musanze, yashimiye abatekereje kuzana iyi nkoni mu karere ayoboye, avuga ko ibi bizatuma ubuvumo bwa Musanze, n’akarere ka Musanze muri rusange gafite ibikorwa bitandukanye nyaburanga kamamara ku isi yose.
Ati: “Twazanye aba bantu ngo basure ubu buvumo, dufite n’iyi nkoni, ikubiyemo ubutumwa umwamikazi w’Ubwongereza azatangaza igihe azaba atangiza imikino ngororamubiri y’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibivuga icyongereza (Commonwealth Games), kugirango ubu buvumo burusheho kumenyekana”.
Aho iyi nkoni igeze, abanyamakuru batandukanye b’ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga baba bahari, bafata amafoto n’amashusho ari nako babitangaza, bityo ngo akaba ari igikorwa cyiza cyo kumenyekanisha ubuvumo bwa Musanze bumaze igihe gito butangiye gusurwa.
Ahmed, umunyamabanga mukuru wa komite Olyimpic y’u Rwanda, yavuze ko kuba iyi nkoni yageze mu Rwanda bifite inyungu nyinshi ashobora gushyira mu byiciro bine.
Ati: “bifite inyungu nini k’u Rwanda, twebwe tubona mu bice bigera kuri bine. Hari inyungu mu cyiciro cya siporo, inyungu ku bukungu bw’igihugu, inyungu ku muco w’u Rwanda ndetse no kuba u Rwanda rubarizwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ubwabyo ni inyungu”.
Jeremy Sutton Hibbert, umunyamakuru wa BBC uri kugendana n’iyi nkoni, avuga ko yashimishijwe cyane n’ibihe yagiriye muri Musanze, kuko yahakuye ifoto nziza cyane y’iyi nkoni mu buvumo, yizera ko iruta nyinshi mu zo yafashe mbere.
Abatuye akarere ka Musanze bakiranye ibyishimo iyi nkoni, bavuga ko banejejwe n’uko batoranyijwe mu bo iyi nkoni igomba kwegerezwa, bakanahabwa n’ubutumwa bw’amahoro bwagenewe abatuye ibihugu iyi nkoni izazenguruka mbere y’ukwezi kwa karindwi, ubwo imikino Olympic ya Commonwealth izaba itangizwa mu mujyi wa Glasgow muri Ecosse.
Mukeshimana Safari, umwe mu batuye umurenge wa Musanze yagize ati: “Ni ubwa mbere mbona inkoni y’umuyobozi ukomeye ndetse nkanayikoraho. Ntako bisa”.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|