Ibintu 5 bitandukanya Transform Africa n’izindi nama
Kigali ikomeje kwigaragaza nk’ihuriro rikomeye ry’abantu batandukanye muri Afurika no ku isi muri iki kinyejana cya 21.
![Iyi nama yitabirwa n'abantu bakomeye kandi baturutse ku isi hose Iyi nama yitabirwa n'abantu bakomeye kandi baturutse ku isi hose](IMG/jpg/33729149364_91c14b0db9_k.jpg)
Iyi nama ya Transforma Africa ije ari nk’indoheshabirayi ku Rwanda rwiyemeje kuba ihuriro mpuzamahanga ryo kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi.
Iyi nama izamara iminsi ine, si inama gusa ahubwo ni n’ihuriro ry’abantu bakora mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga haba muri Afurika no ku isi hose.
Amateka y’u Rwanda n’impinduka byaruranze biri mu bikurura abantu baturutse imihanda yose, kuko bibaha icyizere cy’uko nta kidashoboka.
U Rwanda rufatwa nk’ibitangaza bya Afurika kuva mu myaka ya nyuma y’ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika, Abanyarwanda nabo kandi barabigendera. Ibyo byose biri mu bikurura usuye u Rwanda kuko yakirwa n’icyizere cy’igihugu kirangamiye iterambere ritigeze rigerwaho n’undi wese muri Afurika.
Si ibintu byizanye ahubwo byasabye ubuyobozi bufite intego n’abaturage bashaka guhindura amateka yabaranze mu myaka 60 ishize na mbere yahoo.
Inama ya Transform Africa 2018 u Rwanda ruzakira guhera kuri uyu wa mbere, ni kimwe mu bikorwa bigaragaza kugira imitekerereze irenze imbibe (Thinking Big) ku gihugu.
Transform Africa yatangiye ari igitekerezo kigamije kugira u Rwanda igihugu giteye imbere kibifashijwemo n’ikoranabuhanga (Smart Rwanda) yaje guhinduka Smart Africa.
Transform Africa ni ryo huriro rikuru kandi rikomeye kuri uyu mugabane ryavuye mu bitekerezo by’Abanyafurika bigakorwa n’Abanyafurika.
Kwakira iyi nama ku Rwanda kandi ni n’umwanya wo gukomeza gushimangira ko kwakira abagana u Rwanda ari imwe mu ntego igihugu kiyemeje yo gukomeza gufungura imiryanho y’igihugu kandi buri wese uje agataha anyuzwe.
Twabateguriye ibintu bitanu biranga iyi nama bigatuma iba itandukanye n’izindi u Rwanda rwakira:
Amahirwe yo gutahana igishoro
Igishoro ni kimwe mu bigora urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga, cyane cyane ko kuyisobanura mu ma banki biba bigoye. Ariko muri iyi nama urubyiruko ruba rufite amahirwe atandukanye yo guhatana utsinze agahabwa igishoro cyo kuzamura umushinga we.
![Uzitabira iri rushanwa azatahana agera muri miliyoni 20Frw Uzitabira iri rushanwa azatahana agera muri miliyoni 20Frw](IMG/jpg/dcdypyhx0aaqoqs.jpg)
![Amwe mu marushanwa azaba ari kuba mu gihe inama ya Transform Africa izaba irimo Amwe mu marushanwa azaba ari kuba mu gihe inama ya Transform Africa izaba irimo](IMG/jpg/dcfyiviwsaaleqv.jpg)
![Ms.Geek na ryo ni irushanwa ry'abakobwa gusa bakora mu bijyanye n'ikoranabuhanga Ms.Geek na ryo ni irushanwa ry'abakobwa gusa bakora mu bijyanye n'ikoranabuhanga](IMG/jpg/dcgae_hwaaajeuz.jpg)
Ibiganiro
Iyi nama ihuriramo abantu bakomeye mu gushyiraho politiki zijyanye n’ikoranabuhanga, abaterankunga, abahanga mu by’ikoranabuhanga ndetse n’abandi bantu bakijijwe na ryo. Nta kabuza uba ari umwanya mwiza ku bayitabiriye kuko babasha kwiyumvira uko ahandi bikorwa.
![Haba harimo ibiganirongiro bitandukanye n'ibyo dusanzwe tumenyereye muri politiki Haba harimo ibiganirongiro bitandukanye n'ibyo dusanzwe tumenyereye muri politiki](IMG/jpg/33729428194_152713359b_k.jpg)
![Muri iyi nama kandi hakorerwa 'deals' zitandukanye Muri iyi nama kandi hakorerwa 'deals' zitandukanye](IMG/jpg/34410513622_8e9bce96cb_k.jpg)
Imyidagaduro
![Haba hateganyijwe ibikorwa byinshi byo gususurutsa abashyitsi Haba hateganyijwe ibikorwa byinshi byo gususurutsa abashyitsi](IMG/jpg/dcggqaxx0am3xe1.jpg)
![Abanyabugeni na bo baba babukereye mu myiteguro y'ibyo bazamurika Abanyabugeni na bo baba babukereye mu myiteguro y'ibyo bazamurika](IMG/jpg/dcgzmbawkacyrfd.jpg)
Ni umwanya mwiza kandi wo kwereka abanyamahanga umuco w’u Rwanda n’uko imyidagaduro yahoo ikorwa. Abafite ibi bikorwa nabo baba babukereye kugira ngo bamare irungu abashyitsi baje mu Rwanda.
Amadovise
Akamaro ko kwakira inama nk’izi ntikagarukira kwicara muri hoteli nziza abantu bakaganira gusa, kuko ari n’umwanya w’Abanyarwanda kumurika ibikorwa bakora cyane cyane ibijyane n’umuco nyarwanda. Abitabirye baba bifuza gutahana urwibutso rw’ingendo bakoze. Kuri iyi nshuro rero ni umwanya mwiza ku bacuruzi bo mu Rwanda gutegurira abanyamahanga bazabagana icyo bazagenda bibukiraho u Rwanda.
![Hari ababa baje kumurika ibikorerwa mu Rwanda kandi bakinjiza menshi Hari ababa baje kumurika ibikorerwa mu Rwanda kandi bakinjiza menshi](IMG/jpg/33785796293_d886f3dd30_k.jpg)
![Abenshi bafata akanya bagatemera igihugu. Aha ni muri Pariki y'Akagera hasurwa na benshi Abenshi bafata akanya bagatemera igihugu. Aha ni muri Pariki y'Akagera hasurwa na benshi](IMG/jpg/dcvtzc3uqaigjr_.jpg)
Tekinoloji nshya
Akenshi inama ya Transform Africa iba ari umwanya ku Rwanda wo kumurikirwaho tekinoloji nshya zigezweho ku isi. Abitabira izi nama baba biteguye kubona agashya mu duherutse gushyirwa ku isoko ku isi. Ibi nabyo bifite icyo bisobanuye ku gihugu kuko hari aho usanga izo tekinoloji zimaze imyaka irenga itanu zitarahakandagira.
![Uwo yasuzumaga irobo yaje kumurikwa Uwo yasuzumaga irobo yaje kumurikwa](IMG/jpg/34209664310_b1b46e6509_k.jpg)
![Ababa baje kumurika tekinoloji nshya nabo ntibagira ingano Ababa baje kumurika tekinoloji nshya nabo ntibagira ingano](IMG/jpg/34209699770_cc17834589_k.jpg)
Inkuru zijyanye na: TransformAfrica2018
- U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza intenet ya 4G mu karere
- VIDEO: Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Drones zigiye gutangira kwifashishwa mu kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda
- Urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu gukemura ibibazo birwugarije
- Perezida Kagame atangiza Transform Africa 2018 yashimangiye ko Africa idakennye
- Imyumvire ihejeje Abanyafurika mu bukene - Perezida Kagame
- Ijambo Perezida Kagame yageje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Transform Africa 2018
- Gutangira guteranya imodoka za VW mu Rwanda byigijweho inyuma ukwezi
- Ikoranabuhanga ni ryo rizihutisha ukwihuza kwa Afurika – Perezida Kagame
- Amakiriro ya Afurika ashingiye ku murongo mugari wa Internet – Perezida Kagame
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|