Amavubi avuye muri Madagascar, yageze i Kigali yemye (Amafoto)

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagarutse i Kigali ivuye mu mikino ya gicuti ibiri yabereye muri Madagascar.

Mugisha Gilbert uri mu batsindiye Amavubi igitego atsinda Madagascar 2-0, ubwo yageraga i Kanombe
Mugisha Gilbert uri mu batsindiye Amavubi igitego atsinda Madagascar 2-0, ubwo yageraga i Kanombe

Ni urugendo rwayagejeje i Kigali saa sita n’iminota 45, rusoza imikino Amavubi yari yagiye gukina mu rwego rw’amatariki agenwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, ko ibihugu bikina imikino hagati yabyo, aho n’iya gicuti ikinwa muri iki gihe igira uruhare ku rutonde ngaruka kwezi rw’uko ibihugu bihagaze muri ruhago y’Isi.

Amavubi muRI iki gihe yari aherereye i Antananarivo muri Madagascar, yahakiniye imikino ibiri irimo uwayihuje na Botswana tariki 22 Werurwe 2024, aho banganyije 0-0 ndetse n’uwakinwe tariki 25 Werurwe 2024 ubwo u Rwanda rwatsindaga Madagascar yari iwayo ibitego 2-0.

Ba myugariro Fitina Omborenga uri imbere na Manzi Thierry bageze i Kanombe
Ba myugariro Fitina Omborenga uri imbere na Manzi Thierry bageze i Kanombe

Abakinnyi bagarutse mu Rwanda haba abakina imbere mu gihugu, mu gihe ndetse n’abandi bakina hanze y’u Rwanda bagiye guhita basubira mu makipe basanzwe bakinira bakomeze amarushanwa y’imbere mu bihugu, ari ko na shampiyona y’u Rwanda isubukurwa kuri uyu wa Kane hakinwa umunsi wa 25.

Amavubi azasubira mu kibuga muri Kamena 2024, aho azaba akina imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, akazahura na Benin ndetse na Lesotho mu itsinda bahuriyemo na Nigeria, Afurika y’Epfo na Zimbabwe rikayoborwa n’u Rwanda n’amanota ane mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Muhire Kevin witwaye neza mu mikino yombi, inyuma ye hari Mugisha Bonheur bagera i Kanombe
Muhire Kevin witwaye neza mu mikino yombi, inyuma ye hari Mugisha Bonheur bagera i Kanombe
Amavubi yitwaye neza muri Madagascar
Amavubi yitwaye neza muri Madagascar
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza ni HAGENIMANA Emmy igitekerezo cyanjye ndagira mbabaze gahunda yo kongeramo abakinnyi igeze he mu mavubi? Murakoze.

Hagenimana Emmy yanditse ku itariki ya: 7-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka