Kigali ku mwanya wa gatanu w’ahantu heza ho gutemberera muri 2020 (Urutonde n’Amafoto)

Urubuga rwa Forbes rwashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa gatanu w’ahantu heza ho gutemberera mu mwaka utaha wa 2020.

Urubuga rwa Forbes ruzwiho gutangaza ubushakashatsi buba bwakozwe ku rwego rw’isi mu bintu bitandukanye nk’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, imiyoborere no gutangaza ibintu bigezweho.

Ikigo Ovation Travel Group cyakoze ubwo bushakashatsi kivuga ko umujyi wa Kigali ubu uri mu cyiciro kimwe n’imijyi nka Cape Town muri Afurika y’Epfo na Marrakech muri Maroc, iyi na yo ikaba iri kuri urwo rutonde rw’ahantu 20 ho gutemberera muri 2020.

Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko muri rusange u Rwanda rwateye imbere mu buryo bugaragara nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujyi wa Kigali by’umwihariko umaze kwamamara ku isi nk’umwe mu mijyi y’intangarugero mu kugira isuku n’umutekano.

Ni umujyi kandi abanyamahanga bo hirya no hino bibonamo kuko babasha kuhaba mu buryo busa n’ubwo babaho mu bihugu byabo. Muri rusange haboneka ibihebuje bikorerwa mu mahanga ariko hakaba n’ibindi bikoranye ubuhanga bikorerwa mu Rwanda, ibyo byose bikongera ubwiza bw’uwo mujyi.

Isuku mu Mujyi wa Kigali yabaye nk’umuco, dore ko n’Umukuru w’Igihugu adahwema kuyishishikariza abaturage.

Amahoteli akomeye aherutse gufungura imiryango mu Rwanda na yo ari mu byatumye igihugu kizamuka mu rwego mpuzamahanga by’umwihariko mu bukerarugendo. Ayo ni Singita Kwitonda Lodge iherereye mu Majyaruguru mu nkengero za Pariki y’Ibirunga na One&Only Nyungwe House iherereye ku ishyamba rya Nyungwe.

Ikinyamakuru KT Press kivuga ko abagana muri ibi bice baba bashaka gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda n’inyamaswa zirimo ingagi zo mu Birunga ari bo bayatangira ubuhamya.

Muri bo harimo David Luiz, umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru w’ikipe ya Arsenal, uherutse kurara muri Singita Lodge, akaba yari ari kumwe n’umugore we ndetse na nyina, ubwo bari baje gusura u Rwanda.

Abandi bashimye uburyo bakiriwe muri One&Only Nyungwe House ni umukobwa wa Perezida Kagame, Ange I. Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma babaye muri iyo Hoteli mu gihe cyabo cy’ukwezi kwa buki.

Urubuga Forbes rugira inama ba mukerarugendo bakenera gutembera hirya no hino kutarenza amaso Kigali n’u Rwanda muri rusange kuko haboneka ibyiza byinshi nyaburanga kandi hakaba harangwa n’umutekano usesuye kuri ba mukerarugendo.

Dore ahantu 20 Forbes igaragaza ko ari ho heza ho gutemberera muri 2020

1. Amangiri/Lake Powell, Utah/Antelope Canyon, Arizona

2. Palermo/Sicily, Italy

3. Cape Town, South Africa

4. Bariloche/Patagonia, Argentina

5. Kigali, Rwanda

6. Marrakech, Morocco

7. Porto/Douro Valley, Portugal

8. Tel Aviv, Israel

9. Atacama Desert, Chile

10. Dubrovnik, Croatia

11. Tokyo, Japan

12. Pigeon Forge, Tennessee

13. Kotor, Montenegro

14. Cabo San Lucas/Los Cabos, Mexico

15. Chiang Mai, Thailand

16. Machu Picchu/Cusco, Peru

17. Melbourne, Australia

18. Mendoza, Argentina

19. Vira Vira, Chile

20. San Miguel del Allende, Mexico

Amafoto: Forbes

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka