Ukraine yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo mu Rwanda

Igihugu cya Ukraine cyafunguye ku mugaragaro Ambasade yacyo i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, nyuma y’amasezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka ushize wa 2023.

Ukraine yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo mu Rwanda
Ukraine yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo mu Rwanda

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yavuze ko ari intambwe yo kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mukeka yavuze ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye umubaro rufitanye na Ukraine, kandi rwiteguye kurushaho gukorana n’icyo gihugu mu bihe biri imbere.

Mukeka yagize ati “Gutangiza ku mugaragaro Ambasade si umuhango gusa, ni intambwe iganisha ku kongerera imbaraga ubushuti burangwa hagati y’ibihugu byombi.”

U Rwanda na Ukraine bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki tariki 25 Gicurasi 2023 hagati y’u Rwanda na Ukraine.

Nyuma yaho nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Volodomyr Zelensky Perezida banaganira ku ntambara iri muri Ukraine, n’uburyo buhari bwatangijwe bwo gushyigikira inzira z’amahoro mu kurangiza aya makimbirane.

Kuba Ukraine ifunguye Ambasade yayo mu Rwanda ni imwe mu nzira yo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi no gufatanya guteza imbere ababituye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka