Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia

Ibiganiro byabo byabaye mbere yo kwitabira inama ku iterambere ry’abagore, no kubategurira kuba abayobozi beza, yiswe Amujae High-Level Leadership Forum.

Iyi nama itegurwa na Ellen Johnson Sirleaf Presidential Center for Women and Development (EJS Center), umuryango washinzwe mu 2018 ugamije gushyigikira no kongera abagore bari mu buyobozi n’indi myanya ikomeye ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama irimo kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’abagore 42 bari mu myanya y’ubuyobozi, baturutse mu bihugu 19 bya Afurika. Biteganyijwe ko irangira kuri uyu wa 19 Mata 2024.

Tariki ya 8 Werurwe 2020 nibwo inama ya ‘Amujae’ yateranye bwa mbere, igamije kurema icyizere mu bagore kugira ngo biyumvemo ko bakwiye kujya mu myanya y’ubuyobozi ikomeye, batange umusanzu wabo mu kugena ahazaza h’umugabane.

Ellen Johnson Sirleaf Presidential Center for Women and Development (EJS Center), yashinze iki kigo cyamwitiriwe, mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore bo muri Afurika, kwiyumvamo ubushobozi bifitemo bwo kugera ku cyo bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka