Rusizi: Brigade ya 201 yoroje abatuye Nkombo na Nkanka

Imiryango 40 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu mirenge ya Nkombo na Nkanka irashima brigade ya 201 ikorera mu karere ka Rusizi yayoroje amatungo magufi.

Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe amatungo magufi
Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe amatungo magufi

Abahawe ingurube ni imiryango 20 yo mu murenge wa Nkanka na 20 yo muri Nkombo, bose bakavuga ko zigiye kubafasha kwikura mu bukene kuko zije bazikeneye.

Nabunzinya Venantie wo ku kirwa cya Nkombo yagize ati: “iri tungo ndarishyimye rwose Imana izabahe umugisha nzajya nkuraho mituweri, nta kibazo rwose izangeza kuri byinshi.”

Mugenzi we witwa Joseph Habiyambere wo ku kirwa cya Nkanka yungamo ati” narinkeneye itungo ndaribonye kuva nabaho sinigeze norora itungo none ndaribonye ndashimira ingabo z’u Rwanda zarimpaye.”

Mukamana Esperance, umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu karere ka Rusizi yasabye aba baturage kuzifata neza zikazabateza imbere, aboneraho no gushimira brigade ya 201 iyobowe na Colonel Gakuba James gu gikorwa cyiza bakoze.

yagize ati: “Bashyikirijwe amatungo meza ya kijyambere icyo tubashishikariza ni ukuyafata neza ku girango azororoke abashe kubabyarira umusaruro abakure mu bukene nkuko byitezwe ntibumve ko ari ubunani na noheri tubahaye.”

Bakimara kuzishyikira, bamwe muri aba baturage bahize ko batazazihererana bonyine, ahubwo ko nabo bazoroza bagenzi babo bakennye.

Izi ngurube zose uko ari 40 zifite agaciro ka 1,200,000 Rfw aba baturage bakaba bazihawe nyuma y’aho umwaka ushize brigade ya 408 na yo igejeje amazi meza mu murenge wa Nkanka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka