Ruhango: Icyumweru cya “Girinka” kirasiga abagera kuri 58 borojwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buravuga ko icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka kizarangira, byibura abaturage bakabakaba 58 bamaze kugabirwa.

Uyu musaza ni umwe muri 14 borojwe inka muri gahunda y'icyumweru cya "Girinka".
Uyu musaza ni umwe muri 14 borojwe inka muri gahunda y’icyumweru cya "Girinka".

Ubwo hatangizwaga iki cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2016, mu Murenge wa Byimana, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yavuze ko iki gikorwa kigomba kubera muri buri murenge, nibura kikazarangira habonetse abatishoboye 58 bahabwa inka n’abari barazihawe mbere zikororoka.

Nubwo gahunda ya Girinka ikomeje gutanga umusaruro ku baturage benshi, umuyobozi w’akarere avuga ko hari bamwe bagishaka kuyibangamira bashaka kugurisha izi nka zitangwa, cyangwa bakaziha abatazikwiriye.

Ati “Hari inka nyinshi tugarurira ku masoko, ku mabagiro n’ahandi. Icyo dusaba abaturage ni ukujya batanga amakuru hakiri kare, kugira ngo ubuyobozi bukumire ibyo bibazo mbere y’igihe.”

Abana bahawe amata.
Abana bahawe amata.

Abaturage 14 bo mu Murenge wa Byimana borojwe inka na bagenzi babo mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka, bagaragaje ko bishimye cyane kuko ubuzima bwabo bugiye kurushaho kuba bwiza.

Gatabazi Felicien, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko wagabiwe inka, avuga ko ashimira cyane Perezida Paul Kagame, kuko amenya abakene. Avuga ko iyi nka igiye kumurinda gusabiriza, ikamuha amasaziro meza.

Dusabimana Sylidio, umukozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko byanze bikunze hazakorwa ibishoboka iyi gahunda ikagenda neza ku buryo nibura buri mukene wese azagerwaho n’inka. Yasabye abagize komite za gahunda ya Girinka gukora akazi kabo neza.

Abahawe inka bahawe n'ibikoresho byo kuzitaho.
Abahawe inka bahawe n’ibikoresho byo kuzitaho.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ark ibyiza byose miri ruhango babiherereza mumirenge imwe nge mbona ibweramana wagirango ntiri muri Rihango ibije byose byerekera ahandi esemubitekerezaho ik?esenkubwo abakene bariyo mudafasha mubona imana itazabibabaza.ahaaaaaaaaago ahead.

clessence yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Turashimira nyakubahwa paul kagame we wita kubakene nkanenga inzego zibanze zirobanura abakene ntibagerweho niyo gahunda

francois yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka