Nyagatare: Hongeye kugaragara indwara y’uburenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Ndama, ndetse inka 56 zikaba zimaze gukurwa mu bworozi.

Uburenge bwongeye kugaragara mu nka i Karangazi
Uburenge bwongeye kugaragara mu nka i Karangazi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko iyi ndwara yagaragaye mu nzuri enye z’aborozi mu Mudugudu w’Akayange, amakuru akimenyekana abashinzwe ubworozi batangira gukurikirana inka zo muri ako gace kugira ngo bukumirirwe ahantu hamwe.

Avuga ko n’ubwo bakirimo gukurikirana inka zose zo muri ako gace ngo ubu inka 56 ni zo zimaze gukurwa mu bworozi.

Ati “Kugeza ubu inka zagaragaweho indwara ni 56 ariko turacyakurikirana kugira ngo turebe ko nta zindi zirimo kandi ku bufatanye n’abaturage iki cyorezo tuzagitsinda vuba. Inka zagaragaweho indwara aborozi ubwabo bishakiye abaguzi barazitwara kugira ngo zidakwirakwiza indwara.”

Avuga ko mu nama bakoranye n’aborozi hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’indwara babasabye kwirinda ingendo z’amatungo zitari ngombwa, kugumisha inka mu nzuri zazo ndetse ngo hahise hanashyirwaho ubwogero burimo umuti wica udukoko, abantu n’ibinyabiziga bakandagiramo.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kayumba John, avuga ko itsinda ry’abakozi b’Akarere ka Nyagatare ndetse n’iry’abakozi ba RAB barimo gufasha aborozi mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara.

Ubu ngo barimo gukingira inka zose zo mu gace indwara yagaragayemo n’ahahakikije ndetse bakaba banashishikariza aborozi kwitabira gukingiza inka zabo kuko urukingo ari ubuntu.

Indwara y’uburenge yaherukaga kuboneka mu Murenge wa Rwimiyaga muri Gicurasi 2023 ikumirirwa mu Tugari tubiri yari yagaragayemo twa Cyamunyana na Kirebe, ndetse inka 206 zagaragaje ibimenyetso by’indwara zikurwa mu bworozi.

Ku wa 28 Nyakanga 2023, nibwo amasoko y’inka yongeye gutangira gukora kuko indwara yari yarangiye.

Mu gihe bikekwa ko uburenge bwagaragaye mu Murenge wa Rwimiyaga bwakomotse ku nka zari zikuwe mu Bihugu bihana umupaka n’Akarere ka Nyagatare, ubwagaragaye mu Kagari ka Ndama aborozi bakeka ko bwaturutse ku nka ziragirwa rwihishwa mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Ibimenyetso biranga itungo ryafashwe n’indwara y’uburenge ni urufuzi (amacandwe menshi mu kanwa), wakwitegereza ugasangamo ibisebe mu kanwa, ibisebe kandi bigaragara hagati y’ibinono. Mu masaha y’ijoro wumva inka zisa n’izidiha mu kiraro cyazo kandi ukumva zisa n’izimyoza. Nanone zigira umuriro mwinshi kandi ntizibashe kurya uretse utuntu tworoshye cyane kandi amazi na yo inywa macye cyane bigatuma ku mubiri igaragaza ko itameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka