Inka zifatiwe mu kigo cya gisirikare zigomba gutezwa cyamunara - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye aborozi bo mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare kwirinda kuragira inka zabo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, kuko ifatiwemo izajya itezwa cyamunara nta yandi mananiza.

Minisitiri Shyaka (ibumoso) aganira na Guverineri Mufulukye Fred
Minisitiri Shyaka (ibumoso) aganira na Guverineri Mufulukye Fred

Yabivuze ubwo yari yitabiriye inama idasanzwe ku mikoreshereze n’imitunganyirize y’inzuri, yabereye mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa 26 Nzeri 2019.

Minisitiri Shyaka yavuze ko hari abantu bagize akamenyero kuragira mu kigo cya gisirikare, bagakomeza kwihanangirizwa ariko bakanga kubireka.

Yavuze ko hashize igihe kinini abaturage bigabiza ikigo cya gisirikare bakaragiramo, kandi ko hagiye hakorwa ubukangurambaga bwinshi, ndetse bamwe barazibukira barabireka, ariko hakaba n’abanze kubireka.

Amande akoeje kwiyongera ku nka zisanzwe ahatarabugenewe
Amande akoeje kwiyongera ku nka zisanzwe ahatarabugenewe

Yavuze ko uku kwinangira kwa bamwe mu borozi kwagiye guteza ibibazo, ahanini byiganjemo iby’indwara y’uburenge yanatumaga umusaruro w’ubworozi ugabanuka cyane.

Ati “Byahitaga bigira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ubworozi, ku mukamo, ibintu byose ugasanga igihugu kigiye mu bibazo bikomeye, ugasanga tugiye mu bibazo by’abaturage bagira ibibazo bikomeye, n’indwara zinyanyagizwa zidashobora kwirindwa”.

Minisitiri Shyaka yavuze ko kuvogera ikigo cya gisirikare bitemewe, kuko uretse no kuba inka zihandurira indwara zikazikwirakwiza mu zindi, muri iki kigo hanakorerwa imyitozo n’ibindi bikorwa bya gisirikare, bikaba bitakorwa neza harimo amatungo n’abashumba bayo.

Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko inka ifashwe ari ugutezwa cyamunara nta mananiza
Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko inka ifashwe ari ugutezwa cyamunara nta mananiza

Agira ati “Kiriya ni ikigo cya gisirikare gikorerwamo imyitozo, ikoreshwamo imbunda nini zishobora no kuba zahitana ubuzima bw’abantu. Ugasanga rero abashumba baza bakigabiza ikigo cy’abasirikare, byanahungabanya uburyo izo gahunda zindi z’imyitozo n’umutekano usesuye ku bintu n’abantu, mu gihe icyo kigo kivogerewe”.

Kubera iyo mpamvu, Minisitiri Shyaka avuga ko icyemezo cyafashwe n’inama njyanama z’uturere cy’uko inka zizajya zifatirwa mu kigo cya Gabiro zizajya zitezwa cyamunara, kidateze guhinduka.

Ati “Ntabwo turi buhindure ngo twemere ko inka zikomeza kuvogera ikigo cya gisirikare, cyangwa nizigeramo twongere tuzirekure zisubire mu nzuri n’uburenge tuzi.

Inka nizirwara uburenge, ayo mata ntawayagura, inyama ntawazigura, mbese uburenge ni nka Ebola y’inka. Ibintu byo kwigomeka abantu babifashe hasi. Gukomeza kuvogera ntibyemewe, izajya ikandagiramo ni cyamunara no ku ibagiro. Ni ukurinda ubuzima bw’izisigaye, mudufashe rwose”.

Aborozi basabwe kwirinda kuragira mu kigo cya gisirikare no kubisangiza bagenzi babo
Aborozi basabwe kwirinda kuragira mu kigo cya gisirikare no kubisangiza bagenzi babo

Ku ruhande rw’aborozi bo muri utwo turere, na bo bemeza ko koko bagiye bagirwa inama kuva kera ngo bareke kuragira mu kigo cya gisirikare, kandi ko abenshi babicitseho burundu.

Icyakora bavuga ko hakiri bamwe muri bo banze kuva ku izima, bakaba babagira inama yo kureka kuragira muri icyo kigo kuko na bo bazi ingaruka zabyo.

Abayobozi b'uturere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe bari bari muri iyi nama
Abayobozi b’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe bari bari muri iyi nama

Emmanuel Munyaburanga, umworozi wororera mu Karere ka Gatsibo ati “Twarigishijwe bihagije cyane. Habanje inama zisanzwe, bakaduteranya bakatubwira bati nimuve mu kigo cya gisirikare kuko hari ibikorerwamo, rwose ni ukumva nabi pe! Kandi abantu basigaye babikora ni bake cyane basebya aborozi”.

Minisitiri Shyaka atangaje ibi, mu gihe hari hashize umunsi umwe gusa inka zirenga 100 zitejwe cyamunara mu Karere ka Kayonza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyo ibintu byageze mu nkiko nizo zibirangiza nibwo bwisanzure bwubutabera

lg yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Ngaho da. Ese abaorozi bari bagambiriye kubuza umutekano kiriya Kigo? cg bashakaga ubwatsi bw’amatungo kugirango umukamo wiyongere?

Ngenzebuhoro yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

hari hakwiye no gushaka umuti w’aboneshereza abaturage imyaka yabo igashira ku gasozi .ntibahabwe ingurane y’ibyabo byangiritse .ese hari icyo ubuyobozi buteganyiriza abahinzi bonesherezwa nabo ? muzatubarize kuko nabo baraharenganira .

murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka