Iburasirazuba: Indwara y’uburenge izacika aborozi bose nibakurikiza izi nama

Inzobere mu bworozi no mu buvuzi bw’amatungo, Dr. Zimurinda Justin, avuga ko indwara y’uburenge mu Ntara y’Iburasirazuba, ituruka ahanini mu bihugu bihana imbibi na tumwe mu Turere tuyigize kubera inyungu za bamwe mu borozi ariko nanone ngo yacika burundu mu gihe aborozi bamwe bahindura imyumvire.

Aborozi bagirwa inama yo kwirinda kuzerereza inka
Aborozi bagirwa inama yo kwirinda kuzerereza inka

Avuga ko indwara y’uburenge igera mu nka zo mu Ntara y’Iburasirazuba kubera imiterere yayo ndetse n’imico ya bamwe mu bayituye.

Uretse Akarere ka Rwamagana na Gatsibo, utundi Turere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare, duhana imbibi n’Ibihugu by’u Burundi, Tanzaniya na Uganda.

Aborozi mu bihugu bya Uganda na Tanzaniya baragira bazerereza amatungo ndetse rimwe na rimwe bakaragira no muri Pariki z’Ibihugu harimo iyegereye u Rwanda ku ruhande rwa Tanzaniya.

Bamwe mu borozi mu Ntara y’Iburasirazuba ngo baracyafite imico yo korora ijyanye n’aho bakuriye ku buryo banafite uko bakorana n’abo muri ibyo bihugu bitanagira ingamba zo kurwanya indwara.

Dr. Zimurinda ati “Bamwe mu borozi bavana inka hakurya y’umuyanja muri Uganda no hakurya y’Akagera muri Tanzaniya n’u Burundi, bucece, bagafatanya, bafite n’ibyo bahuriyeho, iriya nubwo ari imipaka ariko ibindi byose biba ari bimwe n’imitekerereze, imikorere n’inyungu baba bashaka ziba ari zimwe.”

Muri izo nyungu ngo harimo ubucuruzi bw’inka aho bamwe bumva ahari igiciro cyiza bakaba ari yo bajyana amatungo yabo kuyagurisha ariko ikindi hari n’ababa bafite izindi nka mu bihugu bituranyi.

Icyakora avuga ko iyi ndwara igenda igabanya ubukana ugereranyije na mbere kuko ubu isigaye igaragara ahantu hamwe bitandukanye na mbere yakwiraga hafi uturere twose.

Agira ati “Mu myaka ya za 2001 uburenge bwarazaga bugakwira Uturere twose tugize Intara, bukanambuka ukabwumva i Nyagasambu ariko ubu kubera ingamba zijyanye no gukingira amatungo buraza bugakubita ku rukuta kandi na noneho no kubera aborozi babigize umwuga bumva aho bugeze bagahita batabaza tukabukumirira ahantu hamwe.”

Dr. Zimurinda avuga ko hari icyizere ko uburenge buzacika burundu kubera ingamba za Leta zirimo no guhana umworozi wabaye intandaro y’iyo ndwara n’ingamba zijyanye no kubukumirira ahantu hamwe.

Ariko nanone ngo abagifite ingeso yo kuzerereza amatungo ni bacye cyane ugereranyije n’abandi bamaze kumenya akamaro ko korora kijyambere.

Ati “Kwigisha aborozi ni uguhora uvuga, ntitwacika intege kuko abasigaye ari bo bacye, inyangabirama, ababangamiye iterambere ni bo bacye ugereranyije na 2001 nakubwiye kuko ni bo bari benshi. Abenshi rero barabyumvise, bamenye akamaro ko korora kijyambere ariko ntihabura uvuga ngo bampaye inka, ntihabura uvuga ngo reka ncuruze, igiciro mu Rwanda cyazamutse reka nzizane.”

Ikindi avuga ko inzego zose zikwiye gukomeza ingamba zijyanye no gushyira mu bikorwa ingamba zo kutazerereza amatungo, gukingira indwara, kugenzura buri gihe ahaboneka indwara no kubimenyesha abaturage bakabyirinda.

Dr. Zimurinda asaba abaturage muri rusange kujya bagenzura urujya n’uruza rw’amatungo kugira ngo hirindwe indwara z’amatungo kuko iyo indwara igeze mu Gihugu, n’abatorora ibagiraho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka