Hagaragajwe icyatumye Leta itarageze ku ntego yihaye ku musaruro w’amafi

Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko intego u Rwanda rwari rwihaye yo kugeza kuri Toni 112.000 z’umusaruro w’amafi buri mwaka, hagamijwe kuzamura imirire myiza no kuzamura ubukungu itashoboye kugerwaho.

Muri gahunda y’Igihugu ya Kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4), u Rwanda rwihaye intego yo gukuba gatatu umusaruro w’amafi, ukava kuri Toni 27,000 muri 2016/2017 ukagera kuri Toni 112.000 mu 2023/2024.

Iyo ntego n’ubundi yari iteganyijwe kugerwaho mu 2017, muri gahunda y’Igihugu ya gatatu yo kuvugurura ubuhinzi, ariko Guverinoma iyongerera igihe kuko itabashije kugerwaho icyo gihe.

Imibare igaragazwa na raporo y’umwaka wa 2021/2022 ya MINAGRI, yerekana ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wiyongereye ukaba kuri Toni 36.047 mu 2020, ugera kuri Toni 43.560 mu 2021.

Uwo mubare ugize 47.7% bya Toni 90.000 z’amafi zagombaga kuboneka mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, cyangwa se 38% by’umusaruro utegerejwe mu mwaka wa 2023/2024, n’ubwo hasigaye umwaka umwe n’amezi ngo icyo gihe kigere.

Uwituze Solange, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’ubworozi muKigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB), yabwiye ikinyamakuru ‘The New Times’ dukesha iyi nkuru, ko kugenda buhoro k’umusaruro w’amafi, biterwa n’uko umubare w’abashoramari bajya muri ubwo bworozi ukiri muto.

Ikindi kibazo gihari nk’uko uwo muyobozi yabisonaye ni icy’ibiryo by’amafi bidahagije ku isoko ryo mu gihugu, n’ibibonetse bikaba bitari ku giciro cyoreheye aborora amafi. Hari kandi ikibazo cyo kutabona imbuto z’amafi yo korora zihagije.

Mu bindi bibangamira ubworozi bw’amafi bigatuma Igihugu kitagera ku ntego cyihaye mu bijyanye n’umusaruro wayo, ni inguzanyo zo muri ubwo bworozi zitaboneka mu buryo bworoshye, ndetse n’ubwishingizi bujyanye n’ubworozi bw’amafi bukaba bukiri bukeya.

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’amafi kurushaho, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zirimo kongera amafi mu biyaga no kubuza gukora uburobyi butemewe.

Ikindi gitenyijwe gukorwa muri urwo rwego, ni uko RAB yagombaga gutegura imbuto z’amafi zisaga Miliyari 18.2 mu gihe cy’imyaka itandatu, izarangira mu 2023/2024.

Uwituze yavuze ko kugeza ubu, RAB yashyizeho uburyo bwo gushaka imbuto z’amafi (a hatchery system) bukorwa n’abikorera, bukaba bwaragombaga gutanga umusaruro wa Toni Miliyoni 38, mu mwaka wa 2021/2022, aho byari biteganyijwe ko uwo musaruro uziyongera bitewe n’abagenda bemererwa gukora ibyo gutunanya imbuto z’amafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka