Gutanga inkoko zakingiriwe mu ituragiro biramara impungenge aborozi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiramara impungenge aborozi b’inkoko nyuma y’uko hatangiye gutangwa imishwi yakingiriwe mu ituragiro.

Aborozi bishimiye ko inkoko zabo zitazongera gupfa zibagezeho
Aborozi bishimiye ko inkoko zabo zitazongera gupfa zibagezeho

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, RAB ku bufatanye n’Uruganda rw’Abafaransa rukora inkingo ’Ceva Santé Animale’, batangiye gahunda yiswe ‘Prevent’ yo gukingirira imishwi y’inkoko mu maturagiro, kugira ngo zitazongera gupfira ku borozi.

Ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, abakora mu maturagiro barenga 30 barangije guhugurirwa gukingira imishwi y’inkoko (bikorewe mu maturagiro), ku buryo izitangwa noneho ubu ngo zitazongera gupfira ku borozi.

Uwitwa Janvier Twambazimana ukorera ikigo Agribusiness Solutions, gitanga inkoko z’amagi mu Bugesera agira ati "Amaturagiro azatanga inkoko zifite ubwirinzi buhagije, abatekinisiye bayo bagomba kujya ku biraro bagakurikirana aborozi kuko gukingira ni kimwe, ariko no ku biraro ibihakorerwa ni ibindi."

Uzayisenga Marthe ukorera ituragiro ryitwa ‘Easy Hatch’ ry’i Musanze, avuga ko kuba aborozi b’inkoko bajyanaga izidakingiye, batanafite uburyo bwo gutwara no kubika neza inkingo, ari imbogamizi ikomeye yatumaga bapfusha umubare munini w’inkoko.

Ni mu gihe umushwi w’inkoko umwe kuri ubu ngo ugurwa amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 850Frw.

Umuyobozi wa ’Ceva Santé Animale’ na Laprovet mu Rwanda no mu Burundi, Dr Remy Twagirimana, avuga ko gukingirira mu ituragiro bitanga ubudahangarwa ku ndwara za gumboro, muraramo n’ubushita ku rugero rwa 90%, mu gihe uwagiye kuzikingirira iwe aramura izitarenga 70%.

Dr Twagirimana ati "Izi nkingo zakoranywe ikoranabuhanga zitanga ubudahangarwa ku buzima bwose bw’inkoko, cyane cyane izitanga inyama, iyo igiye ku mworozi itewe ntabwo uba uzongera kuzikingira keretse ku munsi wa 12 gusa."

Ku bijyanye n’inkoko zitanga amagi zo bisaba gutanga inkingo zishimangira, ariko ubudahangarwa bw’ibanze zabuhawe zikiri mu ituragiro.

Abakora mu maturagiro bongerewe ubumenyi
Abakora mu maturagiro bongerewe ubumenyi

Umukozi wa RAB ushinzwe gukurikirana amatungo mato atuza, Gasana Joseph, avuga ko igihombo kinini cy’inkoko gituruka ku kubura inkingo, kwangirika kwazo cyangwa gukingira nabi.

Ati "Ku mworozi, ibijyanye no gupfusha imishwi mu minsi ya mbere ntabwo bizaba bihari, kugira ubudahangarwa bw’inkoko bigira uruhare mu gukura vuba, rwose impungenge zagabanuka."

Gasana avuga ko RAB ikirimo gushaka uburyo ikibazo cy’ibiryo by’inkoko na cyo cyakemuka, harimo ikijyanye no gushaka amagi y’isazi (inyo) ngo gikomeje gukorerwa ubushakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka