Gukingirira imishwi y’inkoko mu maturagiro bizatuma zitazongera gupfira ku borozi

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye n’Uruganda rw’Abafaransa rukora inkingo ’Ceva Santé Animale’, batangiye gahunda yiswe ‘Prevent’ yo gukingirira imishwi y’inkoko mu maturagiro, kugira ngo zitazongera gupfira ku borozi.

Aborozi b'inkoko bishimiye izo nkingo
Aborozi b’inkoko bishimiye izo nkingo

RAB na Ceva bavuga ko umusaruro w’inkoko n’ibizikomokaho ugiye kwiyongera, ndetse bikazaruhura imvune aborozi bahoraga bajya gushaka inkingo.

Umuyobozi wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze agira ati "Inkoko zageraga mu borozi bakiri bato cyangwa izo dutanga muri gahunda ya ’social protection’ zikarwara ’gumboro’ na muraramo, ubu rero imishwi tuzajya dutanga mu borozi izajya igenda yamaze kubona ubwirinzi".

Dr Uwituze avuga ko indwara za gumboro na muraramo iyo ziteye mu kiraro cy’inkoko zizica zose, ariko ubu akaba yijejwe ko inkingo za Ceva Santé Animale zizakumira icyo gihombo, kuko ngo mu bihugu zikoreshwamo Ubworozi bw’inkoko bumaze gutera imbere.

Ati "Hari aborozi twajyaga tugira ugasanga umuntu apfushije inkoko nk’ibihumbi 10 icyarimwe kubera gumboro n’izindi, ariko nibazitanga zikingiye tuzaba dufite amahirwe ko zidapfa".

Dr Solange Uwituze
Dr Solange Uwituze

Ikigo RAB kivuga ko kitarumvikana n’aborozi b’inkoko k’uzasabwa ikiguzi cy’inkingo nshya z’imishwi, zirimo gutangirwa mu maturagiro.

Gutanga imishwi ikingiye ku borozi b’inkoko biteganyijwe gutangira neza muri Nzeri uyu mwaka wa 2023, nyuma yo guhugura benshi bazakora uwo murimo.

Aborozi b’inkoko bavuga ko iyi gahunda izabaruhura guhora bajya kugura inkingo, ndetse ikazakumira impfu zituruka ku bibazo by’amaturagiro, nk’uko bisobanurwa na Yvonne Mukarurangwa ukorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere Bugesera.

Mukarurangwa avuga ko atarizera ko aruhutse gupfusha inkoko bitewe n’uko kugeza n’ubu ngo hari izimaze gupfa mu minsi itatu ishize, azikuye mu ituragiro.

Ati "Mu nkoko 1050 maze gupfushamo izirenga 30 muri iyi minsi kandi zikomeje gupfa, biraterwa n’ibibazo byo mu ituragiro, ntabwo biterwa n’umworozi kuko imishwi ni bwo mba nkiyifata, iba itarahura n’ibibazo by’ibiryo n’ibindi byanturukaho".

Dr Réza Bentaleb
Dr Réza Bentaleb

Umuvuzi w’amatungo uhagarariye Ceva Santé Animale mu Rwanda no mu Burundi, Remy Twagirimana, avuga ko imishwi itanga inyama yo itazasaba umworozi kongera gukingirwa, ariko ku nkoko zitera amagi zo ngo zizakenera urundi rukingo inshuro imwe.

Twagirimana agira ati "Ndakwizeza ko igihombo kizagabanuka cyangwa ntikibeho kuko izo nkingo zikora ku rugero rwa 100%, umushwi wakingiwe tuzaba twizeye ko udashobora kuremba cyangwa ngo upfe".

Twagirimana avuga ko amaturagiro yo mu Rwanda agiye kubakirwa ububiko bw’inkingo, no guhabwa imashini zitera inkingo mu mishwi.

Inkingo enye zirimo guhabwa imishwi ikiri mu ituragiro ni urwitwa Cevac, Vitabron Transmune, Ibird na Vectormune, zikaba ngo zizakumira indwara zibasira cyane inkoko mu Rwanda.

Twagirimana yizeza ko izo nkingo nta ngaruka mbi zifite ku buzima bw’abafungura ibikomoka ku nkoko, kuko ngo zimaze igihe zikoreshwa mu bihugu by’i Burayi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ceva Santé Animale, Dr Réza Bentaleb, avuga ko inkingo zabo ziri henshi ku Isi, kandi amaturagiro azazihabwa akazajya ashobozwa gukurikirana abo agurishaho imishwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka