Gicumbi: Aborora amatungo magufi bakanguriwe kugana ibigo by’imari

Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi (PRISM), ukomeje gahunda yo guhugura aborozi biganjemo abato hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kubereka uburyo bateza imbere ubworozi bwabo bifashishije ibigo by’imari.

Aborozi b'amatungo magufi bishimiye ubumenyi bahawe
Aborozi b’amatungo magufi bishimiye ubumenyi bahawe

Ni umushinga ufasha by’umwihariko imiryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ukabaha uburyo bwo kwikura mu bukene no mu bibazo by’imirire mibi, bakagera ku rwego rwo gukirigita ifaranga bagana ubukungu.

Mu mahugurwa y’iminsi itatu yaberaga mu Karere ka Gicumbi kuva tariki 23 kugeza tariki 25 Gicurasi 2023, yitabiriwe n’aborozi b’amatungo magufi bo muri ako karere, uwo mushinga ukorera muri RAB, wahuguye n’ibindi byiciro by’abakozi cyane cyane abafite ubworozi mu nshingano barimo abacuruza imiti n’ibiryo by’amatungo, ba Veterineri n’abayobozi b’ibigo by’imari.

Mukaniyonteze Vestine, ukurikirana ibikorwa by’umushinga PRISM mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwereka aborozi bato, amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari, mu rwego rwo kunoza no guteza imbere ubworozi bwabo.

Ati “Aya mahugurwa agamije kugaragaza amahirwe ari mu bworozi, abaturage bari hasi ntabwo bazi ko bashobora kujya muri banki ngo bahabwe inguzanyo, usanga bakora ubworozi budatera imbere. Ni nayo mpamvu twatumije muri aya mahugurwa n’abahagarariye ibigo by’imari, mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bakorana n’aborozi b’amatungo magufi, bakava aho bari bakazamuka mu rwego”.

Bashishikarijwe gukorana n'ibigo by'imari
Bashishikarijwe gukorana n’ibigo by’imari

Ayo mahugurwa ya PRISM, aratangwa na CORDAID, Ikigo gikorana na PRISM cyibanda mu ishami rishinzwe imari, ahagambiriwe kuzamura imikorere ya SACCO n’ibindi bigo by’imari, mu kuzamura politiki y’ubworozi hifashishijwe ibigo by’imari.

Mukarukaka Speciose uhagarariye CORDAID ati “Icyo tugambiriye ahanini ni ukuzamura ubumenyi bwa SACCO n’ibindi bigo by’imari, aho aborozi n’abandi babarizwa mu ruhererekane rw’amatungo magufi bajya gushakira serivisi. Ni nyuma y’uko tubonye ko mu minsi ishize nta mafaranga ajya mu bworozi nk’inguzamyo, mu buryo bwo kuzamura ubwo bworozi”.

Arongera ati “Icyo nicyo dushaka gukuraho, turashaka ko aborozi bato n’abanini bakirigita ifaranga bakazamura ubworozi bwabo, ariko ibyo ntibyagerwaho ibigo by’imari bagana batabasha kumvikana”.

Ni amahugurwa yanyuze aborozi n’abakuriye ibigo by’imari, aho bashimangiye ku bagiye kugirana imikoranire, umworozi atere imbere n’ibigo by’imari byunguke.

Mukarukaka Speciose
Mukarukaka Speciose

Bahirwa John, Umucungamutungo wa SACCO Rutare, ati “Mu minsi itatu y’amahugurwa hari byinshi twungutse, twasobanukiwe uburyo amatungo yororoka n’uburyo yunguka. Twamenye uburyo tugiye kujya tubaherekeza mu mishanga yabo, hari amafaranga muri BRD agenewe abaturage ku nyungu nke, nibatugane tubafashe bakore imishinga yabo neza bunguke”.

Mu borozi basaga 150 bitabiriye iyo nama, abenshi batashye bakubita agatoki ku kandi, aho bamenyeye ko bashobora gukorana n’ibigo by’imari bakazamura ubworozi bwabo.

Uwimana Gaudelive ati “Nahoze mu bukene bukabije nta tungo ngira, PRISM inyoroza ingurube ibyara abana umunani mfatamo babiri ndabitura, aho nari ndi bataranyoroza ingurube n’aho ndi hari itandukaniro rikomeye”.

Arongera ati “Kuba batubwiye ko dushobora gukorana na za SACCO tukazamura ubworozi bwacu, bimfunguye mu mutwe, baradutinyuye ubundi wasangaga twisuzuguye. Ngiye gufata inguzanyo norore by’umwuga, kuko ndashaka kugera ku ngurube nyinshi mbe nakora n’ifamu mbashe kwiteza imbere”.

Ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi buvuga ko umushinga wa PRISM ukomeje gukemura ikibazo cy'igwingira mu bana
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko umushinga wa PRISM ukomeje gukemura ikibazo cy’igwingira mu bana

Nkurikiyinama Jean Nepomuscene ati “Ubundi abaturage dutinya banki, ariko nkurikije uko badusobanuriye, dusanze kugana banki mu kuzamura imishinga yacu ntacyo bitwaye, batubwiye ubworyo badufasha muby’ingwate, reka tugane ibyo bigo tuzamure iterambere.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, yashimiye Umushinga wa PRISM ku mpinduka zirimo kugaragara mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, aho biri gufasha akarere kugabanya umubare w’igwingira.

Muri gahunda yo kwitura, uwahawe ingurube ikabyara yitura ebyiri, aho abaturage bafashanya mu kubona isakaro ry’ibiraro by’amatungo, na nyiri ukwiturwa akagira uruhare rwe agaragaza mu kubona ikiraro kijyanye n’igihe.

Kugeza ubu mu Karere ka Gicumbi, horowe ingurube 28,542, mu gihe inkoko zigeze ku 65,060.

Aborozi b'amatungo magufi bakomeje kwiteza imbere binyuze muri gahunda yo kwitura ingurube, bagafashanya kubona amabati yo kubaka ibiraro
Aborozi b’amatungo magufi bakomeje kwiteza imbere binyuze muri gahunda yo kwitura ingurube, bagafashanya kubona amabati yo kubaka ibiraro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka