Gakenke: Ibagiro rishobora kwakira inka 600 ku munsi ryakira izitarenga 10

Ibagiro rya Kijyambere rya Gakenke riri mu mabagiro akomeye abarizwa mu Rwanda. Abarikoreramo bakomeje guhura n’ikibazo cy’uko umubare w’inka zihabagirwa ukiri muto bagereranyije n’ubushobozi bwaryo.

Ibagiro rya kijyambere rya Gakenke rifite ikibazo cy'umubare muto w'inka zihabagirwa ugereranyije n'ubushobozi bwaryo
Ibagiro rya kijyambere rya Gakenke rifite ikibazo cy’umubare muto w’inka zihabagirwa ugereranyije n’ubushobozi bwaryo

Iri bagiro ryuzuye mu mwaka wa 2017 ritwaye asaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, rifite ubushobozi bwo kubagirwamo inka zisaga 600 ku munsi nyamara kuri ubu rikaba ritarenza inka ziri hagati y’eshatu n’izigera ku icumi ku munsi.

Ni icyuho ubuyobozi bwaryo buvuga ko gikomeye nk’uko Semavenge Syprien abishimangira, ati: “Ubona ko abantu benshi bataragira imyumvire yo kuzana amatungo yabo kubagirwa muri iri bagiro. Iyo ikaba imbogamizi ikomeye cyane tubona kuko ukurikije aka Karere n’aho ibagiro riri, ubona ko ari agace k’icyaro aho umujyi utaraguka kandi bizwi neza ko inyama kenshi zikoreshwa mu bice by’imijyi. N’abo bacye cyane baza kubagishiriza aha ngaha tubaha serivisi bagahita bazijyana i Kigali”.

Hari abatekereza ko bamwe mu bafite aho bahuriye no kubaga ndetse n’ubucuruzi bw’inyama bakibagira amatungo mu bihuru rwihishwa n’ahandi hantu hatemewe.

Usibye iri bagiro, na bamwe mu bafite amaguriro y’inyama bo mu Karere ka Gakenke, basanga ibi biteza igihombo, ari na ho bahera basaba inzego zibishinzwe guhaguruka zikarwanya iki kibazo.

Iri bagiro rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo mu buryo buteye imbere
Iri bagiro rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo mu buryo buteye imbere

Umwe muri bo ati: “Izo nyama ntiziba zapimwe, uzirya aba afite ibyago byinshi byo kugerwaho n’ingaruka z’uburwayi bwanamuhitana. Abo bantu bateza n’ibihombo kuko usanga bazigurisha ku giciro kiri hasi cyane cy’amafaranga 2900 cyangwa 3000 ugereranyije n’igiciro kimenyerewe ahangaha cy’amafaranga 3400 ku kilo kimwe kuko baba batasoze. Ni ukubashakisha aho baba bazibagira mu mfuruka zihishe bagafatwa bakigishwa byaba na ngombwa bagahanwa”

Mu bukangurambaga bwateguwe n’Umushinga USAID Orora Wihaze ku bufatanye n’Ikigo RICA; aborozi b’amatungo, abayabaga, abaguzi n’abacuruzi b’inyama bibukijwe ko ubuziranenge n’isuku by’ibikomoka ku matungo byiganjemo inyama ari ingenzi mu gusigasira ubuzima bwa benshi.

Dr Nizeyimana Benjamin ukuriye Orora Wihaze mu Ntara y’Amajyaruguru agira ati: “Ikigamijwe mbere na mbere ni ukwigisha abantu no kubereka umurongo ngenderwaho w’iyubahirizwa ry’uruhererekane rw’ibikomoka ku matungo by’umwihariko inyama. Aha tubasobanurira ko inyama zitujuje ubuziranenge kandi zidasukuye neza aho kugira ngo zirwanye imirire mibi, ahubwo ziteza ibyago bw’uburwayi butandukanye. Twasanze ibyiciro byose birimo aborozi, ababazi, abacuruzi ndetse n’abaryi b’inyama ari ngombwa gusobanukirwa ibyo amategeko areba ubuziranenge ateganya kugira ngo binabafashe kuyitwararika”.

Hari impungenge ko inyama zicuruzwa zose zitabagirwa mu ibagiro ryabugenewe
Hari impungenge ko inyama zicuruzwa zose zitabagirwa mu ibagiro ryabugenewe

Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke yibutsa abaturage ko ubuziranenge buhera mu buryo itungo ryororwamo, aho ryororerwa, uburyo ribagwamo, aho ribagirwa, uko inyama zitwarwa n’uburyo zibikwamo.

Yagize ati: “Rigomba kororwa mu buryo buboneye, rigaburirwa ubwatsi n’amazi meza, ryarakingiwe ritarwaye, isuku y’ikiraro cyaryo yitaweho, ryaba rigiye kubagwa bigakorerwa mu ibagiro ryemewe ryujujwe ibisabwa byose kandi inyama zikabikwa mu byuma bikonjesha mbere yo kuzishyikiriza umuguzi. Ibyo bikumira iyangirika ry’inyama ndetse n’ubujura bw’amatungo bwa hato na hato bukunze kugaragara”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buburira abirengangiza iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’inyama kubicikaho mu rwego rwo kwirinda gukomeza koreka ubuzima bwa benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka