Gakenke: Abajyanama b’ubworozi bahawe umukoro wo kuzamura umusaruro ubukomokaho

Abajyanama b’ubworozi bo mu Karere ka Gakenke, barasabwa kurushaho kwegera aborozi babaha ubujyanama buzamura ubumenyi bw’uburyo amatungo yitabwaho, kugira ngo arusheho kororoka n’umusaruro uyakomokaho wiyongere.

Abajyanama b'ubworozi basabwe kubakira ku bumenyi bungutse bagafasha aborozi guteza imbere umwuga wabo
Abajyanama b’ubworozi basabwe kubakira ku bumenyi bungutse bagafasha aborozi guteza imbere umwuga wabo

Mu matungo asaga ibihumbi 338 abarurwa mu Karere ka Gakenke, Inka, Ihene n’Inkoko byihariye ¾ byayo. Akarere kagaragaza ko kugeza ubu kagifite imbogamizi z’uko umusaruro w’ibiyakomokaho ukiri mucye, kuko nk’inka zisaga ibihumbi 71 zihabarurwa, umukamo zitanga usanga utarenga Litiro ibihumbi 10 ku munsi.

Bamwe mu borozi bagaragaza imbogamizi zishingiye ku kuba ibiryo by’amatungo bigaye bihenze, no kuba bataragira ubumenyi buhagije bwo guha amatungo ubutabazi bw’ibanze mu gihe hari nk’igize ikibazo gitunguranye.

Mukamanzi Délphine wo mu Murenge wa Nemba agira ati “Bamwe muri twe tworora gakondo biturutse ku bumenyi bucye tugifite burebana n’ireme ry’igaburo rigenewe amatungo, n’uburyo bwo kuyitaho tuyikorera ubutabazi bwihuse mu gihe yaba igize ikibazo gitunguranye. Twifuza ko abaveterineri batwegera inshuro nyinshi zishoboka kugira ngo bajye baduha amakuru mashya bidufashe gukora ubworozi buteye imbere tukanasagurira amasoko”.

Mu kugerageza guhangana n’izi ngorane, Abajyanama mu bworozi bw’amatungo bagera kuri 50 bo mu Mirenge 11 mu yigize Akarere ka Gakenke, ku bufatanye n’Umushinga Orora Wihaze bahawe amahugurwa y’uburyo bajya begera aborozi urugo ku rundi, babigisha uburyo bwiza bwo kuyagaburira, kubungabunga isuku n’ubuzima bwayo ku buryo hari icyizere ko mu gihe kidatinze impinduka zizaba zigaragaza.

Dr Nizeyimana Benjamin, uhagarariye umushinga Orora Wihaze mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati “Iyi ni gahunda ireba ubworozi bwose muri rusange hagamijwe gufasha aborozi korora kinyamwuga mu ntumbero zo kongera umusaruro ubukomokaho tukabona uko tunasagurira amasoko. Niba ari nk’uworoye inkoko, abashe kubona inyama cyangwa amagi agemura ku masoko kandi yihaze mu rugo, niba ari nk’uworoye ihene ingurube cyangwa intama, ni ngombwa ko abikorwa kinyamwuga, akiteza imbere bityo n’ibiyakomokaho bikenewe ku masoko bikaboneka mu buryo butagoranye”.

Ati “Izi gahunda rero tuzishyizemo imbaraga binyuze mu mahugurwa aba bajyanama b’ubworozi bahawe, tunizeye neza ko hari umusaruro ufatika uzaturukamo”.

Meya Niyonsenga yibukije aba bajyanama ko ubworozi bw'amatungo butatera imbere batabigize ibyabo
Meya Niyonsenga yibukije aba bajyanama ko ubworozi bw’amatungo butatera imbere batabigize ibyabo

Uku kuba hafi y’aborozi babagira inama, ngo bizagabanya imbogamizi zajyaga zigaragara mu rwego rw’ubworozi, nk’uko Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke, Niyonsenga Aimé François abivuga.

Yagize ati: “Turacyafite aborozi bakiri inyuma mu myumvire yo kwita ku matungo. Aho umuntu agenda akahirira nk’inka agatwaro kamwe gatoya akayigaburira mu buryo navuga ko ari nko kuyikiza. Ntihage kandi n’ibyo yagaburiwe bikaba bidafite ireme, hakiyongeraho no kutayigaburira amazi ku kigero gihagije mu buryo bufatika.

Ubwo rero aba bajyanama bahuguwe, ubwo bumenyi bwose bakaba barabubonye, bukaba ari nabwo twabatumye gushingiraho bakajya bahora aborozi hafi kandi biraduha icyizere ko iyi myumvire igihe kizagera igacika”.

Abajyanama b’ubworozi bakurikiranye ayo masomo mu gihe cy’amezi atandatu ndetse mu kuyasoza hiyongeraho no kubashyikiriza za smart phones ngo barusheho kugendana n’igihe mu rwego rw’ubworozi buteye imbere babugiraho amakuru yimbitse ndetse bakayakwiza mu bandi. Ubwabo bivugira ko izi smart phones ziziye igihe zikazabafasha kuhutisha servisi batanga kandi mu buryo bufite ireme.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka