Dore ingaruka zo kurya inyama z’amatungo yatwawe nabi agiye kubagwa

Gutwara amatungo nabi igihe agiye kubagwa biri mu bituma inyama zitakaza ubuzirange, bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu waziriye.

Si byiza gutwara nabi amatungo agiye kubagwa
Si byiza gutwara nabi amatungo agiye kubagwa

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubworozi, Gashirabake Isidore, avuga ko uburyo amatungo atwarwamo igihe agiye kubagwa byangiza ubuziranenge bw’inyama, ndetse zikaba zagira ingaruka ku muntu uziriye.

Gashirabake avuga ko iyo itungo baritwaye riziritse usanga amaraso adatembera neza mu ruhu, bigatuma ajya mu nyama, kandi iyo ziretsemo amaraso ntabwo umuntu yemerewe kuzirya.

Ati “Ubundi inyama ziretsemo amaraso zigahindura ibara ntabwo umuntu yemerewe kuzirya, kuko ya maraso aba arimo mikorobe zishobora gutera umuntu indwara”.

Zimwe mu ndwara zishobora kwibasira umuntu kubera kurya inyama z’amatungo yafashwe nabi igihe agiye kubagwa, harimo izifata mu rwungano ngogozi, bigatera umuntu kuribwa mu nda, akaba yaruka ndetse agacibwamo.

Amatungo atapimwe neza usanga afite indwara z’inzoka, ibihaha n’indwara ya ruje ku ngurube bigatuma uwariye izo nyama na we yandura za ndwara.

Ati “Ubundi iyo izi ndwara zigaragaye mu itungo, cyane cyane iy’ibihaha, itungo ryose turarijugunya kuko tuba tutizeye ubuziranenge bwaryo, ikindi iyo amatungo atapimwe neza bishobora kwanduza uwariye inyama zayo”.

Gashirabake avuga ko iyo itungo ribazwe ryabanje gukorerwa ibikorwa biribabaza bituma risohora imisemburo igakwira mu nyama zayo, kandi ko iyo misemburo atari myiza ku nyama.

Ati “Inyama zirimo imisemburo yasohowe n’itungo kuko ryababaye, biturutse ko barikubise, babanje kuritema no kuryica nabi, ihita ijya mu nyama ugasanga nta buziranenge zujuje”.

Gashirabake avuga ko itungo mbere y’uko ribagwa ryagombye kuba ryaruhutse, rigomba kugezwa ku ibagiro rikamara amasaha 12 ritarya, rihabwa amazi gusa kugira ngo wa mwanda w’ibiva mu nda ugabanuke.

Akomeza avuga ko kugira ngo amatungo abagwe aba agomba kuba ari mu mimerere myiza, abayacuruza n’abayabaga bakirinda kuyatwara mu buryo buyabangamiye.

Ni bibi gutwara inkoko uzicuritse
Ni bibi gutwara inkoko uzicuritse

Umwe mu bakora umwuga wo kubaga amatungo witwa Alex Twagirayezu, avuga ko atari asobanukiwe ko kubaga amatungo yatwawe aboshye, ndetse no kuyabaga yabanje gukubitwa ibyuma ndetse yanabanje kuyaboha atari azi ko bigira ingaruka kuri ayo matungo no kubarya inyama zayo.

Ati “Twe tuyabaga nitwe tubibona uburyo bayatwaramo kuko akenshi inka, ihene, ingurube n’inkoko, ayo matungo yaragowe. Barayagura ngo bagiye kuyabaga bakayageza ku ibagiro bayishe urupfu rubi, n’abayagura bajya kuyorora ntibatinya kuyatwara uko bishakiye. Ingurube cyangwa ihene usanga bayizirikiye ku igare nk’utwaye undi muzigo, bakwiye kuduhugura kuko ibyinshi tubikora tutabizi”.

Twagirayezu asaba abantu bize ubworozi kujya bakora ubukangurambaga, higishwa uburenganzira bw’itungo, ubirenzeho agafatirwa ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka