Burera: Basanga umushinga ‘Orora wihaze’ ari igisubizo mu iterambere ry’ubworozi

Abajyanama mu by’ubworozi bo mu Karere ka Burera, barashimira umushinga USAID Orora Wihaze, wabahuguye ubaha ubumenyi bwo kunoza gahunda y’ubworozi, by’umwihariko ubw’amatungo magufi.

Bavuga ko ubumenyi bungutse na telefoni bahawe bizabafasha guteza imbere ubworozi
Bavuga ko ubumenyi bungutse na telefoni bahawe bizabafasha guteza imbere ubworozi

Ni mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abajyanama 50 mu by’ubworozi, bahuguwe mu Karere ka Burera, inama yabereye ku biro by’ako karere tariki 16 Kanama 2023.

Abo bajyanama mu by’ubworozi bavuga ko ubumenyi bahawe n’umushinga Orora Wihaze, hari byinshi bukomeje guhindura, haba mu myumvire haba no kunoza ubworozi bava mu buciriritse bagana mu bubateza imbere.

Niwemukiza Alvera ati “Orora Wihaze ni umushinga watuvanye kure, waduhaye amahugurwa meza yo korora amatungo magufi cyane cyane inkoko n’ingurube. Turi abantu bari barasigaye inyuma mu bitekerezo, kuko twororaga amatungo ntitwumve ko umuntu yaba ukwe n’itungo rikaba ukwaryo, umuntu yumvaga ko yakorora itungo akararana naryo”.

Arongera ati “Orora Wihaze yaraje iduha amahugurwa itwereka ko tugomba korora, umuntu akagira aho yivana n’aho yigeza, baduha icyerekezo cyo kuva hasi tujya hejuru. Umuntu yumvaga ko niba yoroye inkoko amagi yose agomba kuyajyana ku isoko, aho bahagereye badutoje kurya amagi, ifumbire ikadufasha guhinga tukeza”.

Uwera Christine na we ati “Mbere twakoreraga ubworozi mu kajagari, tutaramenya korora kijyambere, ariko aho duhuguriwe umworozi arororera mu kiraro ntabwo tukijya kuragira ku gasozi. Kurarana n’amatungo byatezaga umwanda abantu bakarwara amavunja, ariko ubu byararangiye”.

Abo bajyanama mu by’ubworozi 50 bashyikirijwe Telefone zigezweho (smartphone), zitezweho kubafasha kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo guhugura no gufasha abandi borozi, hagamijwe guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi.

Bishimiye telefone bahawe
Bishimiye telefone bahawe

Ni telefone bishimiye cyane, bashimira n’ubuyobozi bw’akarere bwazibageneye ku nkunga ya Perezida wa Repubulika, aho bavuga ko hari byinshi zigiye guhindura mu kumenya ibigezweho mu bworozi, kumenya amakuru y’aborozi mu buryo bworoshye ndetse no kuvumbura imikorere mishya n’inyongera mu bworozi bwa kijyambere, gusa bavuga ko bakigorwa no kugera ku borozi bose kubera ubuke bwabo.

Umuyobozi w’umushinga USAID Orora Wihaze, Niyomugenga Olivier, agaragaza ko nubwo bateye intambwe yo gushyiraho abo Bajyanama mu by’ubworozi, hakiri byinshi byo gukomeza kongererwa imbaraga.

Ati “Tujya kwegera abajyanama b’ubworozi, twasanze aborozi batabona serivisi haba ku byerekeranye n’ubumenyi, haba kubyerekeranye n’amakuru ndetse na serivisi zigendanye n’ubuzima bw’amatungo boroye, kubera kugira veterineri umwe mu murenge, ndetse n’abigenga ni bakeya ku buryo bigoye kugera ku borozi bose”.

Arongera ati “Dusanga rero byaba byiza ko twakwifashisha abajyanama b’ubuzima bw’amatungo kugira ngo tubegere, tubahugure, bityo batange serivisi z’ibanze zikenewe ku borozi mu gihe abaveterineri batarimo kuboneka, ariko mu zo badafitiye ubushobozi bakiyambaza abaveterineri, ari nako kamaro ka mbere ka telephone bahawe”.

Umuyobozi wa RAB mu Karere ka Burera, ishami rya Rwerere, Mugiraneza Dieudonné, avuga ko guhabwa Telefone kw’aba bajyanama mu by’ubworozi bigiye kuba umuti mu kurwanya indwara n’ibyonnyi, no korora birimo ubumenyi bushya kuko amakuru bazajya bayabonera ku gihe.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera, Nshimiyimana Jean Baptiste, yasabye aba bajyanama mu by’ubworozi gukoresha neza telephone bahawe kandi bunguka ubumenyi bushya, bigisha aborozi gufata neza amatungo n’umusaruro w’ubworozi, gusangiza aborozi amakuru ku gihe n’ibindi.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Burera, Nshimiyimana Jean Baptiste, yasabye abahawe telefone kuzikoresha neza
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera, Nshimiyimana Jean Baptiste, yasabye abahawe telefone kuzikoresha neza

Mu Karere ka Burera horowe intama 44,654, ihene 24,653, ingurube 25,750, inkoko zirenga ibihumbi 64 n’inkwavu zigera ku bihumbi 12.

Abajyanama mu by'ubworozi 50 bahuguwe bavuga ko ubumenyi bahawe butangiye kuzana impinduka mu borozi
Abajyanama mu by’ubworozi 50 bahuguwe bavuga ko ubumenyi bahawe butangiye kuzana impinduka mu borozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka