Barifuza ko amakusanyirizo y’amata agabanyirizwa igiciro cy’amashanyarazi

Abayobora amakusanyirizo y’amata mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe cyane n’igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi bakoresha bayakonjesha kuko inite imwe iri hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 170.

Amata agomba kubanza gukonjeshwa mu rwego rwo kuyarinda kwangirika
Amata agomba kubanza gukonjeshwa mu rwego rwo kuyarinda kwangirika

Umuyobozi w’Ikusanyirizo ry’amata rya Rwabiharamba mu Murenge wa Karangazi, Twahirwa Peter, avuga ko buri kwezi bakoresha umuriro w’amafaranga y’u Rwanda hafi 900,000 mu gihe cy’imvura naho mu gihe cy’impeshyi bagakoresha ari hagati ya 350,000 na 400,000 kuko amata aba ari macye kandi n’umukiriya yihutira kuyatwara.

Ati “Ugereranyije n’amafaranga twinjiza kuko litiro imwe tuyifataho amafaranga 21, urebye kwishyura umuriro, ingendo no kwishyura abakozi ndetse n’isuku n’ibindi bijyana na byo, usanga umuriro wihariye igice kinini cy’ayo mafaranga, ibyo bikadutera igihombo.”

Yifuza ko Leta yabafasha bagashyirirwa ku biciro by’inganda nini kuko zo ngo ikiguzi cy’umuriro w’amashanyarazi kiri hasi.

Agira ati “Batugabanyirije nibura inite ikajya munsi y’amafaranga 100 kuko ubu inite imwe tuyishyura amafaranga arenga 170. Bikozwe gutyo rwose baba badufashije cyane.”

Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe ingufu, REG, mu Karere ka Nyagatare, Niyonkuru Benoit, yabwiye RBA ko amakusanyirizo y’amata ari mu cyiciro cy’inganda ntoya ahubwo bakwiye kongera ibikorwa kugira ngo nibura ashyirwe mu kiciro cy’inganda ziringaniye.

Ati “Gahunda irahari yo kugenda duhindura ibyiciro by’inganda dushingiye ku mabwiriza ya RURA ariko hashingirwa ku muriro ukoreshwa n’umufatabuguzi.”

Iki cyifuzo cyo kugabanyirizwa umuriro w’amashanyarazi ku makusanyirizo y’amata, cyatangiye mu mwaka wa 2019 aho abayobora ikusanyirizo rya Kibondo mu Karere ka Gatsibo bagaragazaga igihombo baterwa n’igiciro cy’umuriro.

Icyo gihe ariko REG yatangaje ko icyifuzo cyabo kimwe n’ibigo by’ubuvuzi cyashyikirijwe RURA ikaba nta gisubizo iratanga.

Ubundi kwishyura umuriro w’amashanyarazi bijyana n’ingano y’ukoreshwa aho abakoresha mwinshi bagabanyirizwa kugera ku mafaranga 80 kuri Inite imwe nk’inganda nini, naho abakoresha mucye bakaba ari bo bishyura menshi. Urugero ni nk’inzu zo guturamo aho usanga abazibamo bakoresha munsi ya Inite 50 ku munsi bishyura arenze amafaranga y’u Rwanda 200 kuri Inite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka