Amajyepfo: Banenzwe kugira inka nyinshi ariko zidatanga umukamo uhagije

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, aranenga uburyo Intara y’Amajyepfo igaragaza ko ifite inka zisaga ibihumbi 400, ariko zikaba zitanga gusa umukamo ubarirwa muri litiro z’amata ibihumbi 200 ku mwaka.

Minisitiri Musabyimana yanenze ubworozi bw'Intara y'Amajyepfo
Minisitiri Musabyimana yanenze ubworozi bw’Intara y’Amajyepfo

Minisitiri Musabyimana yabitangarije mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyatangiwe mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo, aho yagaragaje ko iyo hari ibikorwa bitagera ku ntego zabyo biba biterwa n’imiyoborere ifite imbaraga nke, cyangwa abayobozi ntibegere uko bikwiye abaturage ngo bajyanemo mu gukemura ibibazo.

Muri icyo kiganiro Minisitiri Musabyimana yanenze imibare igaragara muri za raporo ko ibintu byakozwe neza, ariko bikaba mu by’ukuri bitagaragarira amaso cyangwa ngo bibe bifatika, ananenga uburyo hari ibigaragara ko bigenda gake ugereranyije n’ibibazo bikwiye kuba bikemuka.

Ahereye ku rugero rwa raporo y’ubworizi, ahagaragajwe ko Intara y’Amajyepfo yoroye inka zibarirwa mu bihumbi 400, zitanga umukamo ungana litiro ibihumbi 200 ku makusanyirio 24, yakira litiro z’amata ibihumbi 37 gusa, Minisitiri Musabyimana yavuze ko ubwo nta bworozi burimo.

Yagaragaje ko uwo mukamo ari mucye cyane ugereranyije n’inka zibarurwa muri iyo Ntara, asaba abayobozi kugira icyo bakora.

Ati "Niba dufite Inka ibihumbi 400 zitanga umukamo ungana kuriya, ubwo bworozi ntacyo bumiye umuturage, kuko n’iyo izo nka zaba zikamwamo kimwe cya gatatu cyazo, zarenza litiro ibihumbi 200 ku mwaka".

Inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Yongeraho ko muri za raporo usanga harimo imibare igaragaza ko ibintu byakozwe neza, bikagera ku ntego hejuru ya 100%, ariko wajya kubirebera aho bikorerwa ugasanga ibibazo ntibyakemutse na gato.

Atanga urugero ku buhinzi aho uturere twose tugaragara ko twageze ku ntego 100%, ariko hakumvikana abagisaba ibyo kurya, mu gihe iyo mibare yakabaye igaragaza uko ikemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Ati "Ruhango na Nyamagabe musaba ibiryo buri gihe, none se niba ubuhinzi mwarabukoze hejuru ya 100% musaba ibiryo by’iki? Rwose ibintu byo kubeshyana tubireke kuko buracya bikadutamaza. Nimureke tube abanyakuri dukore ibintu bishobora kutatugusha mu bibazo, kuko kugaragaza imibare umuturage ntacyo afite ntacyo bimaze".

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko impamvu umubare w’inka utajyanye n’umukamo, biterwa ahanini n’uko izihari ziganjemo iza gakondo, kandi ko hari ingamba zo gukemura icyo kibazo hibandwa ku kuvugurura ubworozi.

Avuga ko kuba hari abaturage bakiragira inka ku gasozi, abatarava ku izima mu korora mu buryo bwa gakondo, nabyo bigira ingaruka mu kongera umukamo.

Agira ati "Ku bufatanye na RAB ubu twamaze guhabwa ubwatsi bwongera umukamo, ariko turanashishikariza aborozi uko bita ku nka, no gushyira imbaraga mu kuvugurura ubworozi bwacu".

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi

Ku kijyanye no kuba hari raporo zigaragaza imibare myiza ariko ibikorwa bikaba bitagaragara, Guverineri Kayitesi avuga ko uwo bizagaragaraho azabihanirwa.

Agira ati "Abayobozi barabizi ko kubeshya ari icyaha, umuntu ni mugari niba hari abakibeshya muri za raporo bazabibazwa, ariko niba hari ibyagaragajwe muri za raporo ntibihure neza n’ibigaragara, bishobora guterwa n’uko icyakemuwe cyaba cyongeye kugaragara ahandi. Icyo gihe ntibivuze ko twabeshye ahubwo icyo kibazo kiba gikwiriye guhita gukemuka nacyo".

Minisitiri Musabyimana asaba abayobozi kwigiranaho, gufasha abaturage kwivana mu bukene kuko bigoye kuyobora abaturage bashonje, no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka