Rutayisire Gilbert, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Nyagatare, avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inka zikora ingendo ndende zijya gushaka amazi bagiye gushyiraho amariba y’agateganyo.
Ati “Hari ahantu usanga inka zikora ibirometero 16 ku munsi zijya zinava ku mariba y’amazi. Turashaka gukemura icyo kibazo dushyiraho amariba y’agateganyo (Damsheets) cyane muri iki gihe cy’impeshyi.”
Avuga ko mu gihe cy’imvura aborozi baba bafite amazi mu mariba yabo bihangiye ndetse n’aya Leta ariko izuba ryaza ayahanzwe n’abaturage agakama.
Avuga ko inka zakoze urugendo rurerure zidashobora kubona umukamo ari na yo mpamvu bashaka gufasha aborozi.
Ni amariba azashyirwa ahantu hahurira inka nyinshi kandi zidakoze ingendo ndende.
Nyamara hari bamwe mu borozi bavuga ko amariba 23 ari macye ahubwo hakenewe andi nk’ayo.
Rutayisire Gilbert kandi avuga ko mu gihe bizagaragara ko amariba yashyizweho ari macye bazashyiraho ayandi ku bufatanye na RAB.
Umworozi wo mu Murenge wa Nyagatare witwa Rwamurenzi Steven ashima ko bagiye gufashwa kwegerezwa amazi y’amatungo yabo ariko na none agasaba ko hari amadamu yasiburwa akongera gufata amazi.
Agira ati “Hano hirya mu Nsheke hari idamu yasibye bakunze kwita iya Rudahigwa, imvura iragwa amazi akajyamo menshi ariko izuba ripfa kuva igahita ikama, isibuwe yabika amazi menshi, Leta ntiyakongera gushora amafaranga y’amahema ( Damsheet).”
Aya mariba azashyirwa mu mirenge igaragaramo ubworozi bwinshi kandi ikunze kugira ikibazo cy’amazi nka Rwimiyaga na Karangazi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|