Abiga muri Bigogwe TSS biyemeje guhangana n’indwara zugarije amatungo

Abanyeshuri biga muri Bigigwe TSS, bakomeje gahunda yo kwegera abahinzi n’aborozi baturiye iryo shuri, bakemura ibibazo bafite, bibanda ku kubavurira amatungo.

Bahaye amatungo Vitamini banayavura inzoka
Bahaye amatungo Vitamini banayavura inzoka

Ni ishuri ry’itorero Anglican rifatanya na Leta, aho ryigisha ibijyanye n’ubworozi, ubuhinzi, amashyamba n’ikoranabuhanga rya Mudasobwa.

Abiga ibijyanye n’ubworozi bavuga ko bafashe icyemezo cyo guha amatungo imiti y’inzoka na Vitamini ku buntu, nyuma y’uko bakomeje kubona abaturage bataka ikibazo cy’inzoka zifata amatungo yabo, bakavuga ko biva ku kibazo cy’amazi mabi zishoka.

Bavuga ko gufasha abo borozi ari nko kwifasha, kuko amata banywa ku ishuri n’inyama barya, byombi biva kuri ayo matungo y’abaturiye icyo kigo.

Ibyo abo banyeshuri babitangarije Kigali Today ku wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, ubwo bari mu gikorwa cyo gutanga inkingo z’inzoka na Vitamini ku nka 200.

Babanza kuganiriza aborozi
Babanza kuganiriza aborozi

Dushimimana Alliance ati “Nk’abanyeshuri twiga muri Bigogwe TSS yahoze yitwa EAV Bigogwe, impamvu zadukuye aho twiga tukegera abaturage ni ukugira ngo tubafashe turinda amatungo yabo indwara ziganjemo iz’inzoka. Ni igikorwa cyo gutanga Vitamini n’ibinini by’inzoka ku nka kugira ngo zigire ubuzima bwiza”.

Ariongera ati “Twamenye ko hano hari ikibazo cy’amazi yanduye inka zinywa, ibyo bibazo ntabwo twabirebera kandi twiga ibijyanye n’ubworozi, gufasha abaturage bisa no kwifasha, nk’abantu tunywa amata buri munsi tugomba guharanira ko inka muri aka gace zigira ubuzima bwiza, niyo mpamvu twabageneye iyi miti nta kiguzi”.

Niyonsenga Moïse ati “Turi aha mu gikorwa cyo gufasha abaturage mu bijyanye n’ubworozi kugira ngo amatungo yabo agire ubuzima bwiza, ibi tubyitezeho umusaruro mwinshi cyane kuko nk’amazi bajya bakoresha twasanze ashobora kuba yanduye, niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kubegera ngo tubafashe kurinda amatungo yabo indwara. Ibi ni ukwifasha dufasha n’abanyarwanda”.

Ni abanyeshuri biga ibijyanye n'ubworozi
Ni abanyeshuri biga ibijyanye n’ubworozi

Abo banyeshuri bavuga ko ari n’umwanya baba babonye wo gushyira mu ngiro ibyo biga, ubwo bumenyi bakabufashisha abaturage.

Ubuyobozi bwa Bigogwe TSS burishimira icyo gikorwa cy’abanyeshuri babo, aho buvuga ko ari gahunda imaze gushinga imizi, nk’uko Umuyobozi w’iryo shuri Maniraguha Primier abivuga.

Ati “Ni igikorwa dukora aho abanyeshuri begera abaturage baturiye iri shuri babafasha gukemura ibibazo bahura nabyo mu buhinzi n’ubworozi, cyane cyane barinda amatungo inzoka n’imikurire itari myiza”.

Uwo muyobozi avuga ko bakingiye inka 200, abo banyeshuri kandi bakaba bakomeje no kwegera abaturage babigisha uko babona indyo yuzuye, aho babakorera uturima tw’igikoni, banabashishikariza gutera ibiti byimbuto, bakaba bamaze gutanga ibiti by’imbuto 5100, birimo Avoka zibanguriye n’Amapapayi.

Abanyeshuri biga muri Bigogwe TSS biyemeje guhangana n'indwara z'inzoka zifata amatungo
Abanyeshuri biga muri Bigogwe TSS biyemeje guhangana n’indwara z’inzoka zifata amatungo

Ni ibikorwa byashimishije abahinzi n’aborozi, aho bemeza ko nyuma y’uko inka zabo ziboneye imiti y’inzoka na Vitamini bigiye kubongerera umukamo.

Rwanamiza ati “Turashimira ubuyobozi bwacu butwitaho, bakaba batwoherereje abana bacu bari kutuvurira amatungo kugira ngo uburwayi yari afite bukire, bakabidukorera ku buntu. Indwara y’inzoka yitwa uruhika, yugarije inka zacu ubu zirakira”.

Veterineri w’Umurenge wa Bigogwe, Aburukundo Fulgence, arashima umusanzu ukomeje gutangwa n’abo banyeshuri mu buhinzi n’ubworozi, ahatangwa ibiti ndetse n’imiti y’inzoka na Vitamini, ibyo bikazamura iterambere ry’abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe ufite inka 5800.

Ku kibazo cy’amazi yanduye inka zinywa, Aburukundo yavuze ko hari gukorwa inyigo yo kugeza amazi mu nzuri, mu rwego rwo korohereza aborozi.

Inka 200 zahawe imiti y'inzoka na vitamini
Inka 200 zahawe imiti y’inzoka na vitamini
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwarakoze kudukurikiranira iyi nkuru no kutwereka neza ibikorwa abana bacu biga muri bigogwe tss

havugimana schadrack yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka