Uyu mugabo ucuruza imiti y’amatungo muri santere ya Byangabo, ngo yitabajwe na nyir’inka, ubwo yari igize ikibazo cyo kubyara maze araza agerageza kuyibyaza ariko biranga, niko kwitabaza abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amatungo muri ISAE Busogo.
Uyu mugabo wemera ikosa akarisabira n’imbabazi, avuga ko we asanzwe acuruza imiti y’amatungo ku baturage baba bandikiwe imiti y’amatungo yabo, maze akayibagururisha uko bayibandikiye.
Karemera Philip, ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu murenge wa Busogo, avuga ko nta masezerano afitanye na Uwifashije, ahubwo ko uyu akwiye kubazwa ibyo yakoze kuko yakoze akazi katari mu nshingano ze.
Umukozi w’akagali ka Nyagisozi ushinzwe iterambere, yavuze ko iki kibazo cy’uyu mugabo kizwi kuko hari n’ingurube zaba zarapfuye agerageza kuzivura, gusa ngo uwagize uruhare mu gupfa kw’inka akwiye kuyishyura ahereye ku mafaranga yavuyemo bagurisha inyama.
Iyi nka yari yaratanzwe muri gahunda ya girinka, yaje kubagwa nyuma y’uko bigaragaye ko nyababyeyi ndetse n’inda ibyara byari byangiritse cyane, maze havamo amafaranga arenga ibihumbi 70.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|