Imihigo y’urugo ni uburyo abagize umuryango biha gahunda y’ibikorwa bagamije kuzageraho mu gihe runaka. Iyi mihigo ngo usanga ifasha abagize umuryango gushyira umuhati mu bikorwa wahigiye gukora, bityo iterambere rikihuta.
Mbarushimana na Mukamabano Agnès bubatse urugo ruri mu Kagari ka Muyira. Bavuga ko mu mwaka wa 2014 bahigiye korora amatungo magufi ariko bakaba barabonaga bibagoye kuko bombi bari batunzwe no guca inshuro.
Bitewe n’uko bari babyiyemeje nk’umuhigo, uyu muryango waje gushakisha amafaranga, ugura ingurube, batangira kuyorora.
Ingurube yaje kororoka ndetse bakajya bagurisha ibyana bakikenura kugera ubwo babashije no kwigurira inka.
Mbarushimana ati “Birashoboka ko iyo tutabishyira mu mihigo y’urugo rwacu tutari kubigeraho ariko ubu twabigezeho. Uyu mwaka utangiye twaguze n’inka ya kabiri.”
Nzeyimana Alphonse na we wo muri uyu murenge, avuga ko mu mwaka w’imihigo 2014-2015, yahize kugira ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana mu ishuri no korora. Avuga ko yawusoje, byose abigezeho. Muri uyu mwaka wa 2015-2016, yiyemeje kwagura ubworozi bwe.
Ati “Uyu mwaka, nahize korora inka none nabigezeho kuko maze kugura inyana, kandi sinzahagararira aha.”
Aba baturage bemeza ko iyo hatabaho imihigo ituma biyemeza korora, nta mbaraga bari gushyira muri iyi gahunda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Kabogora Jacques, avuga ko iyi gahunda ituma umuturage agira intego ndetse ngo akanakorera kuri gahunda. Ibyo ngo bituma iyo umuhigo yihaye awesheje, agira imbaraga zo kugera ku bindi byisumbuyeho.
Ati “Iyi gahunda (imihigo y’ingo) ni nziza, ituma umuturage ahaguruka agakora kugira ngo abashe kugera ku byo yiyemeje ndetse ubutaha akanatera indi ntambwe.”
Gahunda y’imihigo y’ingo muri buri mudugudu ishyirirwaho itsinda rishinzwe gukurikirana uko igenda ishyirwa mu bikorwa, bigatuma hatabaho kwirara no kwirengagiza ibyo umuturage yahize.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ingufu tuzishyize ku mihigo, tugahera mu midugudu, bikagenzurwa n’inzego z"utugari iterambere ryagaragara.
Imihigo y’umuryango ni mwiza rwose kuko ifasha mu guhoza umutima n’imbaraga my gikorwa cy’iterambere umuryango wihitiyemo kandi igafasha mu gusenyera umugozi umwe nk’umuryango bita ku gicyenewe kurusha ibindi.