Aborozi barifuza kugezwaho imbuto y’ubwatsi buhunikwa

Aborozi ba kijyambere mu karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa kubona imbuto y’ubwatsi bwahingwa bugahunikwa, ku buryo bwabafasha guhangana n’izuba.

Agace gaherereyemo Akarere ka Nyagatare gakunda kugaragaramo ikibazo cy’amazi n’ubwatsi mu gihe cy’izuba, ntibyorohere abahakorera ubworozi bwaba ari ubwa kijyambere cyangwa ubwa gakondo kubona uko batunga inka zabo.

Gatoto Robert avuga ko bifuza ko bafashwa kubona imbuto y'ubwatsi buhunikwa.
Gatoto Robert avuga ko bifuza ko bafashwa kubona imbuto y’ubwatsi buhunikwa.

Gatoto Robert umwe mu borzoi ba kijyambere mu kagali ka Musheri umurenge wa Musheri, avuga ko mu murenge wabo hashize imyaka ibiri batabona imvura ku buryo amatungo yabo yicwa n’izuba.

Avuga ko ahanini biterwa n’uko ubwatsi bwa kimeza bafite bataburagira ngo banabusarure babuhunike. Akongeraho ko urubingo basanzwe bahinga rwuma vuba kurusha ubwatsi kimeza.

Asaba ubuyobozi kubafasha bakabonerwa ubwatsi buhingwa kandi buhunikwa byoroshye ku buryo amatungo yabo atasonza.

Agira ati “Ubwo bwatsi nabwumvise mu Bugesera, babutuboneye nibura umuntu yahera kuri bucye uko imyaka ishira bukagenda bwiyongera. Kandi igiciro ari gicye umuntu yagura bwinshi.”

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ikibazo cy’ubwatsi kizwi kandi kiri mu nzira zo gukemuka. Avuga ko bavuganye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi ko hari bacye batangiye gutera ubwatsi yabahaye.

Avuga ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha ubu bwatsi bushobora kugera kuri benshi kandi ko Minisiteri yemeye kuzigisha abarozi kubuhinga, kubusarura no kubuhunika.

Ati “Twavuganye na MINAGRI, ubu bacye mu borozi bahawe imbuto barateye kandi ukuntu bishikaje benshi batwemereye no kwigisha aborozi uko babuhinga n’uko babuhunika. Vuba rwose biragera kuri benshi babyifuza.”

Akarere ka Nyagatare kihariye 40% by’inka ziri mu gihugu, n’ubwo karangwamo izuba ryinshi umukamo mwinshi w’amata ugemurwa ku ruganda Inyange niho uturuka.

Mu gihe cy’impeshyi ariko usanga umukamo ugabanuka ku buryo bukabije ahanini kubera ko nta buryo buhamye bwo kugaburira amatungo.

Urugero ni uko mu mvura uruganda Inyange rwakira litiro zisaga ibihumbi 42 ku munsi naho mu mpeshyi zikagera ku bihumbi 30 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka