Iburasirazuba: Inka zisaga 670 zafatiwe mu kigo cya Gabiro zatejwe cyamunara

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba aborozi baturiye ikigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo, gucika ku kuragiramo inka zabo birinda igihombo kuko izifatiwemo zitezwa cyamunara.

Inka zizajya zifatirwa mu kigo cya Gabiro zose zizajya zitezwa cyamunara
Inka zizajya zifatirwa mu kigo cya Gabiro zose zizajya zitezwa cyamunara

Icyemezo cyo guteza cyamunara inka zirisha muri icyo kigo ngo cyafashwe nyuma y’igihe kirekire aborozi bamenyeshejwe ko bitemewe ariko ntibabicikeho, kikaba ubu cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa aho inka zisaga 830 z’abaturage 35 zimaze gufatwa hakaba hari n’izagurishijwe.

Kuva icyo cyemezo cyafatwa, mu karere ka Gatsibo hamaze gufatwa inka 493 zikaba zaranatejwe cyamunara, mu karere ka Nyagatare hafashwe inka 180, na zo zaragurishijwe, na ho mu karere ka Kayonza hakaba harafashwe inka 157 ariko zo ntiziragurishwa.

Izatejwe cyamunara kugeza ubu ni 673, zikaba zaragurishijwe miliyoni 108,296,000Frw, yose ngo akaba ahita ashyirwa mu isanduku ya Leta.

Kugurisha izo nka kandi birakomeje kuko ubu akarere ka Kayonza kasohoye itangazo ry’icyemezo cyo kugurisha muri cyamunara inka 157 zafatiwe mu kigo cya Gabiro, bikaba biteganyijwe ko zigomba kugurishwa kuri uyu wa gatatu tariki 11 Nzeri 2019.

Umwe mu baturage wafatiwe inka 104 ariko zikaba zitaragurishwa, Safari Steven utuye mu karere ka Kayonza ariko akaba yororera mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, avuga ko aturiye icyo kigo ariko ngo ntiyamenye uko inka ze zagiyemo kugeza naho zifatwa.

Agira ati “Inka zanjye zafashwe ku italiki 4 Nyakanga 2019, gusa sinzi uko zagiyeyo kuko zari ziri kumwe n’abashumba. Kuva icyo gihe natakambiye abayobozi batandukanye ngo bazimpe ariko ntibyakunda, ahubwo hashyirwaho amatangazo yo kuziteza cyamunara.

“Byabaye ngombwa ko niyambaza inkiko, by’amahirwe zihagarika cyamunara inshuro ebyiri ariko na n’ubu inka zanjye ziracyari mu kigo aho zafatiwe. Gusa ntizari zonyine ariko ikimbabaza ni uko hari iz’abantu bamwe zatangiye gupakirwa amamodoka na ba nyirazo, sinamenya uko bazihawe”.

Safari akomeza avuga ko ifatwa ry’inka ze ngo rishobora kuba ririmo akagambane kuko ngo asanzwe azi ko bibujijwe kuragira mu kigo.

Ati “Sinzi ikibazo cyabaye kuko jyewe nturiye icyo kigo, ntabwo rero nari gutuma inka zanjye zinjiramo kandi mbona buri munsi izifatwa zikagurishwa. Ndi umuntu ujijutse ushobora kumenya ikibi n’icyiza kandi mfite n’ibindi nkora, gusa ndakomeza gutakamba ngo ndebe ko zarekurwa”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufuluke Fred, avuga ko impamvu icyemezo cyo kugurisha inka zifatirwa mu kigo cya Gabiro kigamije ahanini gukumira indwara y’uburenge mu matungo.

Ati “Zigomba kugurishwa mu rwego rwo gukumira uburenge bushobora kugaruka mu nka z’abaturage bikabagiraho ingaruka mbi. Inka zagiye muri kiriya kigo muzi ko zavagayo tukazivura ariko inyamaswa zibamo ntizivurwa, bityo uko inka zihuye na zo zongera kwandura uburenge, icyo gihe rero itegeko rirubahirizwa zikagurishwa kuko nta yandi mahitamo”.

Ati “Icyakora ababikora baragabanutse cyane kubera ubukangurambaga, mbere twahoraga mu kato kubera uburenge ariko ubu tugiye kumara imyaka ibiri nta kato dushyizwemo. Ni ngombwa rero ko dukomeza gukumira, cyane ko benshi mu borozi bashyigikiye ko abatubahiriza amabwiriza bafatirwa ibihano”.

Icyemezo cyo guteza cyamunara inka zifatirwa mu kigo cya Gabiro cyafashwe n’inama Njyanama z’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza mu mwaka wa 2017, bitewe n’uko aborozi bari baragize icyo kigo nk’urwuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka