RSSB yakiriye Miliyari 191 z’umusanzu mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’Ingengo y’Imari 2023-2024

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubwiteganyirije mu Rwanda (RSSB), bwatangaje ko umusanzu w’abanyamuryango wageze kuri Miliyari 191 mu gihembwe cya mbere cy’Ingengo y’Imari ya 2023/2024, bingana n’inyongera ya 10% ugereranyije no mu gihe kimwe cy’umwaka wawubanjirije.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro avuga ku byo bagezeho
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro avuga ku byo bagezeho

Ubuyobozi bwa RSSB bwabitangaje ku wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru, cyari kigamije kwerekana ibyagezweho mu mwaka ushize, ndetse n’ibiteganywa gukorwa mu gihe kizaza.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko igice cya mbere cy’uyu mwaka w’Ingengo y’Imari warangiye mu Kuboza umwaka ushize, ari bwo iyo misanzu yatanzwe.

Agira ati “Mu bijyanye n’umusanzu w’abanyamuryango wageze kuri Miliyari 191, akaba ari 10% by’inyongera ugereranyije n’ayari yakiriwe mu mwaka wawubanjirije mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize. Ibyo rero bikaba ari ikintu cyiza twabashize kwishimira, kuko bijyana n’isoko ry’umurimo, byerekana ko hari imirimo mishya igenda yiyongera.”

Yongeraho ati “Twarangije dufite inyungu ya Miliyari 153 z’Amanyarwanda, akaba ari inyungu ya 6% y’inyongera ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wawubanjirije, umutungo mbumbe wa RSSB ukaba warageze kuri Tiliyari 2.15, akaba ari 7% y’inyongera uhereye aho umwaka w’ingengo y’imari wari warangiriye mu kwa gatandatu umwaka ushize.”

Mu bindi byiyongereye, harimo ibigenga abanyamuryango, aho byiyongereyeho 14%, bakishyura Miliyoni 88 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mezi atandatu y’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.

Nubwo nta mibare itangazwa na RSSB, ariko ngo barishimira ko bagabanyije impapuro bakoreshaga, serivisi nyinshi sikaba zisigaye zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibintu bavuga ko byafashije yaba mu kurengera ibidukikije, kuko umubare w’ibiti byakorwagamo impapuro wagabanutse, ndetse binarushaho gufasha abaturage bakenera serivisi zo kwa muganga, kuko bavayo amakuru yamaze kugera kuri RSSB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyo mpamvu se mudatangs benefits kugihe? Kandi mwe muba mwihembye mu misanzu yabasaza andi mugatera inyoni munyubakok zitungika.
Ni akumiro

cyuma yanditse ku itariki ya: 28-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka