Umubano w’u Rwanda na Amerika ntuzangizwa n’ibyo bashinja u Rwanda - Mukuralinda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushinja u Rwanda kugaba igitero ku nkambi irimo impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidasobanuye ko umubano w’u Rwanda na Amerika wangiritse.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, ubwo yavugaga ku itangazo ryasohowe na Amerika, yavuze ko ibi ari ibisanzwe kuba hari imvugo zisebanya abayobozi ba RDC kuva ku mukuru w’Igihugu kugeza hasi, bashyizeho ibinyoma ndetse bimaze kumenyerwa ko ikibaye cyose mu Burasirazuba bwa Congo bagishinja u Rwanda iyo babonye uburyo bwo kuvugana n’itangazamakuru cyangwa indi nama.

Mukuralinda avuga ko ibyo byari bisanzwe ariko bidasobanutse kuba Igihugu nka Amerika cyatinyuka kujya muri uwo mujyo nk’uko babigaragaje mu itangazo baherutse gushyira ahagaragara. Ati: “Kubona Igihugu nka Amerika na cyo kijya muri uwo murongo ntacyo bishingiyeho ntibisobanutse. Ni igihugu cy’igihangange, gifite ikoranabuhanga ku buryo uretse gusohora itangazo gusa, bari bakwiye kwerekana uko izo ngabo z’u Rwanda zarashe hagendewe ku masaha, amasasu, babifotore n’ibindi kuko tubibona babikora ahandi”.

Mukuralinda akomeza avuga ko bari bakwiye no kubikora hano, gusa ko bigoye kuko uwarashe mu nkambi atigeze abatumaho ngo ababwire babifotore, ibyerekana ko iyo mvugo yavuzwe ndetse ikandikwa vuba vuba, ukibaza impamvu yabihutishaga mu kwandika iryo tangazo.

Mukuralinda anenga ibyo Amerika yakoze, ati “Itangazo ryanditse vuba vuba ukibaza ikibihutisha ukakibura, hari andi matangazo yagiye akorwa n’imiryango mpuzamahanga ariko ntiyigeze itunga agatoki ku gihugu runaka, Amerika rero nk’Igihugu cy’igihangange, yari ikwiye gutegeka wenda RDC igakora iperereza ku iraswa ryo muri iyo nkambi aho gushinja u Rwanda badafite ibimenyetso”.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rudashobora gukomeza kwirengera kuba uburyo Guverinoma ya Congo yananiwe kuzana umutekano wo mu Burasirazuba no kuhayobora, ngo maze birundwe ku Rwanda ko hari igisasu cyaguye ku bantu kikabica.

Avuga ko ibivugwa bigenda bivuguruzanya aho nk’umuryango mpuzamahanga w’abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières), wagaragaje ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zahashyize intwaro zikomeye hagati mu nkambi yuzuyemo impunzi, ugatabaza ariko ntihagire uza gutabara.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamubaza niba kuba iri tangazo ryasohowe, bisobanuye ko umubano w’u Rwanda na Amerika wajemo agatotsi, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yasobanuye ko atari byo. Ati: “Oya ntabwo ari cyo bivuze, ibyo si byo wavuga ko bizanye agatotsi hagati y’ibihugu byombi kuko mu bantu baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe. Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ni nko kubaza, hagendewe ku basabye iperereza ku bibera muri Congo. Biratunguranye kubona Amerika yari imeze nk’umuhuza ibogamira ku ruhande rumwe”.

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rwagerageje ibiganiro byo kumvikana ngo umutekano ugaruke hagendewe ku masezerano yashyizweho ya Luanda na Nairobi ariko Congo yo igahitamo intambara.

Nyuma y’uko Amerika ishinje u Rwanda kugaba igitero ku nkambi yo muri Congo abantu 16 bakahaburira ubuzima, Guverinoma y’u Rwanda yamaganye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugaragaza ko ibyatangajwe nta shingiro bifite kuko nta perereza ryigenga ryakozwe.

Kurikira ikiganiro cyose muri iyi videwo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukunda amakuru yanyu mperereye I musanze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka