Umunyarwanda anywa litiro 70 z’amata, akarya ibiro 7.9 by’inyama ku mwaka

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba urubyiruko ruri mu bworozi kongeramo imbaraga hagamijwe kuzamura umusaruro wabwo kuko imibare ku rwego rw’igihugu igaragaza ko umusaruro ukiri hasi bityo n’Abanyarwanda ntibabone ibyo barya bihagije.

Urubyiruko rwifuza gukora ubworozi bwa kinyamwuga
Urubyiruko rwifuza gukora ubworozi bwa kinyamwuga

Ibyo urubyiruko rwabisabwe kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, ubwo ihuriro ry’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi (RYAF), ryatangizaga ihuriro Nyafurika ry’urubyiruko ruri mu bworozi (AYL FAIN) ku rwego ry’u Rwanda, nk’uko n’ibindi bihugu bigenda biyashyiraho hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi, Dr. Uwituze Solange wari witabiriye icyo gikorwa, avuga ko iryo huriro ryari ngombwa kuko umusaruro w’ubworozi ukiri hasi, akabivuga yifashishije imibare.

Dr. Uwituze asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu bworozi ngo hazamurwe umusaruro wabwo
Dr. Uwituze asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu bworozi ngo hazamurwe umusaruro wabwo

Agira ati “Ubu Umunyarwanda anywa litiro 70 z’amata gusa ku mwaka mu gihe biteganyijwe ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara umuntu yagombye kunya litiro 120 ku mwaka, mu bihugu byateye imbere bageza kuri litiro 210. Umunyarwanda arya ibiro 7.9 by’inyama ku mwaka yagombye kurya nibura ibiro 35 ku mwaka, ntituragera no kuri 1/4”.

Ati “Amafi yo ni ibindi, ubu Umunyarwanda arya ibiro 2.6 by’amafi ku mwaka, ni bike cyane ugereranyije n’ibihugu byo mu karere dutuyemo. Turacyafite umusaruro w’ubuki wa toni ehanu gusa ku mwaka, ni ukuvuga ko umusaruro w’ubworozi muri rusange ukiri hasi, mufite akazi gakomeye rero ko kuwongera”.

Iyo mibare igenderwaho muri Afurika no ku isi, ni itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi ku isi (FAO).

Urubyiruko ruvuga ko rugerageza gukora ibishoboka ngo rwihangire imirimo haba mu bworozi no mu bindi, gusa ngo ruracyahura n’imbogamizi z’igishoro ari zo zirukoma imbere nk’uko Twahirwa Leonard worora inzuki abivuga.

Ati “Ibitekerezo biba bihari ariko ubushobozi buracyari ikibazo. Nk’ubu umushinga wanjye wo korora inzuki mu buryo bwa kijyambere nkeneye hagati ya miliyoni enye n’eshanu ariko kuyabona biragoye, cyane ko na banki zitanyizera kubera kubura ingwate. Gusa ndimo gutegura uko nagana BDF”.

Twahirwa ariko avuga ko afite ikizere ko azagera kuri byinshi kuko yatangiye kwinjiza amafaranga, agashishikariza urubyiruko bagenzi be guhaguruka bagakora.

Ati “Ndakangurira urubyiruko kutagira umurimo basuzugura. Nk’ubu ikiro cy’ubuki kigeze mu 4000Frws, ni amafanga menshi uramutse usaruye nk’ibiro 50, baza rero tugafatanya, tugahuza ubushobozi n’imbaraga ubundi tukinjiza mafaranga ndetse tukanazamura wa musaruro muke mu gihugu muri rusange”.

Umuyobozi wa RYAF, Jean Baptiste Hategekimana, avuga ko kwihuriza hamwe nk’urubyiruko ruri mu bworozi bizatuma rugera ku ntego zarwo.

Jean Baptiste Hategekimana uyobora RYAF
Jean Baptiste Hategekimana uyobora RYAF

Ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo turebe impamvu hari imishinga y’urubyiruko itangira ntikomeze kandi twebwe tuba twifuza ko bagera ku ndoto zabo. Ni yo mpamvu tuba twaruhuje n’inzobere mu by’imishinga ndetse n’abafatanyabikorwa barufasha kubona ubushobozi bityo imishinga yabo itange umusaruro”.

Yongeyeho ko bakora uko bashoboye nka RYAF bagashakira urubyiruko abahanga mu bintu bitandukanye by’ubworozi, babahugure bityo babashe kugera ku ntego zabo, cyane ko hari benshi mu rubyiruko bavuga ko baba bakeneye kongererwa ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukina nimibereho y"abantu.ibyo byegeranyo byanyu mufate ubusa

Useless yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Arko subwo koko muba mubibwira abanyamahanga cg nabanyarwanda?inyama za 5 ninde wazigondera akawunga kageze ku 1000 umuceri 1200 mwarangizango ngo ibiro 7 kereka mwe mukora mubiro namwe simwese mwazigondera

Alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka