MINAGRI irasaba aborozi kubahiriza akato kashyiriweho inka zirwaye uburenge

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, arasaba aborozi bo mu duce twagaragayemo indwara y’uburenge kubahiriza akato kashyiriweho inka zamaze kwandura, kugira ngo zibanze zivurwe zitanduza izikiri nzima.

Yabivugiye mu nama yagiranye n’aborozi bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza tariki 30/11/2012, umwe mu mirenge imaze kugaragaramo indwara y’uburenge.

Inka zanduye iyo ndawara ngo zayanduriye mu kigo cya gisirikari cya Gabiro kuko izagaragaje ibimenyetso bya yo bwa mbere ariho zari zivuye.

Aborozi bagize ikibazo cy’izuba ryacanye cyane mu minsi yashize bituma inka zibura amazi, basaba ikigo cya gisirikari cya Gabiro kubemerera kwinjizamo inka bakaragiramo nk’uko minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi abivuga.

Yongeraho ko nyuma yo kwemererwa kwinjiza inka muri icyo kigo bamwe mu borozi binjiranyemo inka zirwaye uburenge zanduza izindi. Inka zinjijwe muri icyo kigo zifite uburenge ngo zaba zaraturutse mu gihugu cya Tanzaniya.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yafashe ingamba zo gukingira inka ziri hanze y’ikigo cya Gabiro, inashyiriraho akato inka ziri imbere muri icyo kigo. Gusa hari bamwe mu borozi baca inyuma bakajya gusohora inka za bo muri icyo kigo kandi zitarakira, zagera hanze zikanduza izindi, ari na byo bituma iyi ndwara idashira vuba mu duce yagaragayemo.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi yasuye ikusanyirizo ry'amata rya Buhabwa.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yasuye ikusanyirizo ry’amata rya Buhabwa.

Minisitiri Kalibata yasabye aborozi bo mu murenge wa Murundi kubahiriza akato kashyiriweho izo nka mu gihe zitarakira, kuko nibatabyubahiriza ingaruka mbi zizagaruka kuri bo.

Yagize ati “nibikomeza gutya, akato kazamara igihe kinini cyane, bisobanuye ko hari amasoko atari gukorwa y’inka, amasoko y’amata akagira ikibazo, umusaruro aborozi babonaga ukabura. Kugira ngo akato kaveho ni uko buri muntu ahaguruka akarwanya uburenge mu gace k’ikigo cya Gabiro”.

Kugira ngo indwara y’uburenge irangire burundu mu duce yamaze kugaragaramo, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yumvikanye n’aborozi ko umuntu uzongera kuvana inka mu kigo cya Gabiro azabihanirwa, mu gihe bizaba bigaragara ko uburenge butarashira mu nka ziriyo.

Indwara y’uburenge imaze kugaragara mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, ariko by’umwihariko mu mirenge yegereye ikigo cya gisirikari cya Gabiro.

Mu karere ka Kayonza, iyo ndwara yagaragaye mu kagari ka Buhabwa ko mu murenge wa Murundi, ahari inka zigera ku icyenda zirwaye kuri 28 zari zagaragayeho uburenge.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka