Uburengerazuba: Igihingwa cya kawa cyashyiriweho icyumweru cyo kucyitaho mu buryo bw’umwihariko

Intara y’Uburengerazuba yafashe igihingwa cya kawa, kimwe mu bihingwa bifatiye runini ubukungu bw’igihugu, ikigenera icyumweru cyihariye cyo kuyitaho.

Muri icyo cyumweru cyarangiye tariki 04/04/2014, abaturage bo mu turere dutandukanye tugize iyo ntara bahawe ubutumwa bubashishikariza gukorera kawa neza no kuyitaho kugira ngo ibafashe kwiteza imbere.

Umukozi wa NAEB ushinzwe kawa mu Burengerazuba yifatanyije n'abanyarutsiro mu cyumweru cyahariwe kwita ku gihingwa cya kawa.
Umukozi wa NAEB ushinzwe kawa mu Burengerazuba yifatanyije n’abanyarutsiro mu cyumweru cyahariwe kwita ku gihingwa cya kawa.

Icyo gikorwa cyo kwita ku gihingwa cya kawa mu karere ka Rutsiro cyabereye mu murenge wa Musasa, abaturage bakaba bateye ingemwe za kawa 8300 ku buso busaga gato hegitari eshatu binyuze mu muganda rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, Bitegetsimana Evariste, yashimiye abaturage kuba bitabiriye icyo gikorwa cyo kongera ubuso buhinzeho kawa mu murenge ayobora, abasaba kuzisasira, kuzikorera no kuzihingira kugira ngo zibashe kubateza imbere.

Nyuma y'umuganda, abaturage baganiriye n'abayobozi ku kamaro ka kawa bashishikarizwa kuyikorera uko bikwiye.
Nyuma y’umuganda, abaturage baganiriye n’abayobozi ku kamaro ka kawa bashishikarizwa kuyikorera uko bikwiye.

Kayiranga Innocent, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB) ushinzwe by’umwihariko ubuhinzi bwa kawa mu ntara y’Iburengerazuba, yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye icyo cyumweru gishyirwaho ari ukugira ngo abaturage bite kuri kawa, bayikorere kurushaho, bahereye kuri za kawa ziri mu bigunda hirya no hino zishobora kuba ari iz’abanyantege nke, cyangwa se n’abandi bashobore kuba bafite ibibazo bituma batabasha kuzikorera.

Ibikorwa byose bigamije kongera umusaruro wa kawa ni byo byibanzweho muri icyo cyumweru cyahariwe kwita ku gihingwa cya kawa. Ibyo ikorwa ni nko kuvanamo ibyatsi bitari ngombwa muri kawa, gukuraho amashami akunze kwitwa ibisambo, gukoresha amafumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda.

Indi mpamvu yatumye icyo cyumweru kijyaho ngo ni ukugira ngo muri iki gihe cyo gusarura kawa abahinzi ba kawa bashishikarizwe kwirinda kugurisha umusaruro wabo ku bamamyi bazwi ku izina ry’aba acheteurs, ahubwo bitabire kuwugemura ku ruganda kugira ngo utunganywe neza bityo uzagire agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Uturere two mu ntara y’uburengerazuba twakunze kwiharira imyanya ya mbere mu kugira kawa ihebuje mu buryohe yagiye yegukana ibihembo bya mbere ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’ubwiza bwa kawa azwi ku izina rya Cup of Excellence.

Kawa yo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushonyi ni yo yatsinze amarushanwa y’ubwiza bwa kawa mu mwaka wa 2011. Mu mwaka wa 2012 hatsinze kawa ya Karongi, mu gihe mu mwaka wa 2013 hatsinze kawa yo mu karere ka Nyamasheke, zose zikaba ari izo mu ntara y’Uburengerazuba.

Kawa yatsinze ayo marushanwa igurwa ku giciro kidasanzwe, kuko nk’iyatsinze umwaka ushize wa 2013 yaguzwe ku madorali ya Amerika 45 ku kilo kimwe, ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 30 ku kilo kimwe uyavunje mu manyarwanda.

Mu karere ka Rutsiro haboneka kawa ishobora kwera ibiro biri hagati ya 5 na 6 ku giti kimwe, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo kawa iramutse yitaweho uko bikwiye ishobora kweraho ibiro 12 ku giti kimwe cya kawa.

Muri icyo cyumweru cyo kwita ku gihingwa cya kawa ku buryo bw’umwihariko, intara yateguye insanganyamatsiko ijyanye n’icyo gikorwa igira iti “igipimo ku kindi, cyangwa se umurima ku wundi, bishatse kuvuga ko nta murima wa kawa ugomba gusigara hagati y’indi mirima udakoreye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka