Uburengerazuba: Abahinzi barahugurwa ku ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Uburengerazuba abahinzi batitabiriye cyane gahunda yo gukoresha ifumbire mvaruganda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) cyiyemeje gutangira gahunda y’amahugurwa y’abahinzi n’abakangurambaga ku ikoreshwa ry’ifumbire.
Mu biganiro byatanzwe mu nama itegura igihembwe cy’ihinga A cy’umwaka wa 2013, byagaragaye ko imikoreshereze y’ifumbire mvaruganda mu bihembwe bishize by’umwaka wa 2012 ititabiriwe ku rwego rushimishije.
Usibye akarere ka Nyamasheke kazamutse cyane ku buryo bushimishije, utundi turere ututaramanutse, twiyongereyeho imibare mike cyane.
Mu gihembwe A, Nyamasheke yakoresheje ifumbire kuri 63.5%, mu gihembwe B irazamuka igera kuri 90,6%. Rutsiro muri A yagize 19,6%, mu gihembwe B iramanuka igera kuri 17,4%.
Kugira ngo muri 2013 abahinzi bazitabire gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiye, RAB yafashe ingamba zo gushyiraho komite z’ubuhinzi n’abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo bumvishe neza abaturage inyungu zo gukoresha inyongeramusaruro cyane cyane ifumbire mvaruganda n’imborera, ndetse n’imbuto z’indobanure.
Umuyobozi Mukuru wa RAB ,Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, avuga ko ifumbire ikagezwa mu tugari no mu mirenge ariko ugasanga kubera imyumvire mike hakiri abahinzi bibwira ko nta nyungu zo gukoresha inyongeramusaruro.
Dore uko uturere dukurikirana mu gukoresha ifumbire mvaruganda mu bihembwe by’ihinga A na B mu mwaka wa 2012: Nyamasheke: A (63.5%) igihembwe B (90,6%) ; Rusizi: A (59,8%) B (63,1%); Karongi: A (45,1) B (47%); Rubavu: A (38,7) B (34,5); Nyabihu: A (15,3%) B (32,9%); Ngorero: A (18,7%) B (13,4%); Rutsiro: A (19,6%) B (17,4%).
Intara yose muri rusange yitabiriye gukoresha ifumbire ku bipimo bya 37,2% mu gihembwa A, na 35% mu gihembwe B.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|