Ubuhinzi n’ubworozi ngo buzakura abaturage miliyoni eshatu mu bukene mu myaka itanu

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yamenyesheje abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda baturutse mu gihugu n’abava hirya no hino ku isi, ko porogaramu y’ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika mu guteza imbere ubuhinzi (CAADP), izakura mu bukene abaturage bangana na miliyoni eshatu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Nk’uko byatangajwe na Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata mu nama mpuzampahanga ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi yaberaga i Kigali kuva tariki 9-10/6/2014, ngo u Rwanda ntirushaka kuvugwamo ko abana bangana na 44% bafite imirire mibi, ndetse n’abandi baturage benshi ngo bakiri mu bukene.

Dr Agnes Kalibata ati: “Nta yandi mahitamo dufite, ubwo byashobotse ko dukura miliyoni imwe mu bukene bukabije, ubu twarabyiyemeje ko ku bufatanye bwanyu, mu myaka itanu iri imbere tuzarwanya ubukene ku baturage bangana na miliyoni eshatu”.

Ministiri Dr Agnes Kalibata atanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi.
Ministiri Dr Agnes Kalibata atanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Uburyo buzakoreshwa, nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Roberto Nsanganira, ngo ni ukwagura gahunda yo kuhira imyaka ku misozi mu rwego rwo kwirinda gushingira ubuhinzi ku bihe by’imvura gusa; gukoresha imashini ndetse no guhuza ubutaka.

Yavuze kandi ko hazashyirwaho inganda zitunganya umusaruro uvuye mu buhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo kuwushora ku masoko ufite agaciro.

MINAGRI ivuga ko imirimo y’ubuhinzi no gutunganya umusaruro w’ibibukomokamo izakorwa n’urubyiruko n’abagore; akaba aribo bagize umubare munini w’abaturage bugarijwe n’ubushomeri.

Abikorera bo mu Rwanda ngo nibo bategerejweho gushora imari mu buhinzi aho kubiharira Leta, nk’uko MINAGRI ibisaba.

Ifoto y'urwibutso y'abafatanyabikorwa batandukanye ba MINAGRI.
Ifoto y’urwibutso y’abafatanyabikorwa batandukanye ba MINAGRI.

Mu mbogamizi zigaragazwa n’impuguke mu by’iterambere, hari ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’icy’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’ukungu. Umunyamabanga muri MINAGRI yasobanuye ko ikijyanye no kwiyongera kw’abantu Ministeri igifatanyijemo n’izindi nzego.

Amashami y’umuryango w’abibumbye (UN) akorera mu Rwanda, ni bamwe mu baterankunga ngo bazakomeza gutanga ubufasha muri gahunda y’imyaka itanu ya CAADP ya kabiri yafatanyijwe na gahunda mbaturabukungu ya EDPRS, nk’uko uhagarariye UN mu Rwanda, Lamin Manney yabyijeje.

Amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) agaragaza ko abaturarwanda bamaze kurenga miliyoni 11.5, kandi barimo benshi bugarijwe n’ubukene.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka