U Rwanda rwatewe inkunga yo kongera agaciro k’ibihingwa biva mu Rwanda

Leta y’u Buhindi na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 20 z’amadolari, azafasha u Rwanda mu kongera agaciro k’ibihingwa byoherezwa mu mahanga.

Iyo nkunga ikazakoreshwa mu kongera agaciro k’ibihingwa byera mu Rwanda cyane cyane hitabwa kuri gahunda yo guteza imbere kuvomera imyaka kubera ibibazo by’imvura bikomeje kwibasira u Rwanda, nk’uko Minisitiri Amb. Claver Gatete yabitangaje.

Minisitiri Gatete asinyana amasezerano n'uhagarariye inyungu z'u Buhinde mu Rwanda.
Minisitiri Gatete asinyana amasezerano n’uhagarariye inyungu z’u Buhinde mu Rwanda.

Mu gikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano y’igihe kirekire, Minisitiri Gatete yatangaje ko ayo mafaranga yose azashyirwa mu bikorwa by’ubuhinzi no kurengera ubutaka buhingwaho.

Yagize ati: “Aranafasha ubutaka bwacu kuko buri mu misozi ntibugende bushobore kuba bwabyazwa umusaruro. Ntitwanakomeza gukoresha isuka, tugomba gukoresha uburyo bugezweho nk’amamashini.

Kugira ngo bikorwe mu buryo bwa kijyambere ni uko tugomba gushoramo amafaranga mensji cyane.”

Leta y’u Buhinde nayo yizera ko hari intambwe u Rwanda ruzatera biturutse kuri aya mafaranga, kuko ubusanzwe rwari rufite gahunda ihamye ariko hakabura ubushobozi, nk’uko byatangajwe na ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda.

Ibi kandi bigashimangirwa na Minisitiri w’Ubuhinzi mu Rwnada, Agnes Karibata, watangaje ko hazibandwa ku bihingwa by’ibinyamisogwe nk’ibishyimbo na Soya. Ikindi amafaranga agera kuri 80% y’iyi nkunga akazashyirwa mu kuhira andi agashyirwa mu kongerera agaciro ibyo bihingwa.

Iyi nkunga ikaba ari inkuru nziza ku Rwanda rwari ruri mu bihe bibi by’imihindagurikire y’ikirere, kubera imvura yabuze muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2013/2014.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka