U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga yo kuzamura imirire irimo intungamubiri

U Rwanda nirwo ruzakira inama mpuzamahanga igamije kongerera agaciro ibihingwa bifite intungamubiri, kubera intambwe rwateye mu buhinzi no guteza imbere imirire myiza ishingiye ku biribwa bifite intungamubiri arimo ibishyimbo.

U Rwanda ruri mu bihugu bicye byashoboye gukwirakwiza ibyo bihingwa byiganjemo intungamubiri, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira.

Yagize ati "Igihugu cyacu kikaba cyaratoranyijwe nk’igihugu kimaze kugera kuri byinshi cyagezeho muri iyo mirire ifite intungamubiri zihagije. Igihugu cyacu kimaze kwakira ubwoko butandukanye bugera ku munani z’ibishyimbo zifite izo ntungamubiri Abanyrwanda bifuza kugira ngo babeho neza, izo ngizo zikaba zimaze kugera ku Banyarwanda barenga ibihumbi 700."

Nsanganira yakomeje avuga ko iyo nama izaba guhera tariki 31/3/2014 kugeza tariki 2/4/2014, izitabirwa n’abantu bagera kuri 300 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Tony Nsanganira, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI na hawarth Bouis uyobora Harvestplus.
Tony Nsanganira, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI na hawarth Bouis uyobora Harvestplus.

Hawarth Bouis umuyobozi w’umuryango harvestPlus ushinzwe guteza imbere ibiribwa bifite intungamubiri yavuze ko u Rwanda rwahiswemo kwakira iyo nama kuko ari kimwe mu bihugu byashoye kugeza imirire ifite intungamubiri ku baturage babyo.

Yagize ati “hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho rero ni amahirwe kuko abazitabira iyi nama bazabona byinshi u Rwanda rwagezeho maze twunganirane ibitekerezo".

Intungamubiri zikenerwa cyane n’umubiri umuryango harvestPlus wibandaho ni imyumbati, ibigori n’ibijumba bifite ibara ry’umuhondo byose bibamo vitamin A nyinshi; ibishyimbo n’ubwoko bw’uburo bwitwa pearl millet bibamo ubutare (fer/iron); umuceri n’ingano bibamo zinc.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka