U Rwanda rukoresha ifumbire nke itakwangiza ubutaka- PS Musabyimana

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irakangurira abahinzi kwitabira gukoresha inyongeramusaruro, bakima amatwi amakuru avuga ko bene ayo mafumbire iyo abaye menshi yangiza ibihingwa akica na tumwe mu dukoko kuko atari byo.

Ibi MINAGRI irabitangaza mu gihe aya makuru amaze igihe akwirakwirwa, ikavuga ko u Rwanda rukiri ku kigero cyo hasi mu gukoresha bene izi fumbire ku buryo zakwangiza ubutaka, nk’uko bitangazwa na Mr. Innocent Musabyimana, umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri.

Agira ati “Dutangira iyi gahunda muri 2008 twari ku biro bine by’imvaruganda kubikoresha kuri hegitari mu gihe ahandi bari ku biro hagati ya 200 na 250 kuri hegitari imwe. Ariko aho dukomeje gukangurira abahinzi gukoresha ifumbire mva ruganda ubu tugeze hafi ku bilo 31”.

Akomeza agira ati “Iyo dutangiye kuvuga ngo turakoresha ifumbire nyinshi, ntaho turanagera rwose kandi uburyo tuba dukoresha ni uko dukangurira abahinzi kuyihuza n’imborera kugira ngo bibashe gufatanya”.

L-R: Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tonny Nsanganira n'umunyamabanga uhoraho, Innocent Musabyimana mu kiganiro n'abanyamakuru.
L-R: Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tonny Nsanganira n’umunyamabanga uhoraho, Innocent Musabyimana mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mu kiganiro MINAGRI yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatatu tariki 11/02/2015 harebwa uko igihembwe gisoje cyitabiriwe n’uko icya 2015 B kitegurwa, abanyamakuru batangaje ko bamwe mu baturage bemeza ko amafumbire mva ruganda yangiza ubutaka n’ibimera ndetse udukoko nk’inzuki natwo tukahagendera.

Musabyimana yatangaje ko niba abahinzi bashaka kongera umusaruro kandi bigendeye no ku butaka buto bw’igihugu, bikwiye ko bakoresha iyi fumbire bahereye no mu gihembwe cy’ihinga kigiye gutangira cya 2015 B.

MINAGRI itangaza ko muri rusange igihembwe cy’ihinga A cyatangiye mu kwezi kwa 08/2014, bitewe n’uko habayeho ubukangurambaga kandi n’imvura ikaba yaragwiriye igihe kandi ikagwa kare.

Mu ihingwa ry’ibigori hahinzwe ubuso bugera kuri hegitari ibihumbi 254 mu gihe hari hateganyijwe ko hazahingwa hegitari zigera ku bihumbi 265 mu gihugu hose, bikaba bibarirwa ku kigero cya 96% by’ibyari byateguwe kugerwaho.

Ibishyimbo byo hahinzwe hegitari zigera ku bihumbi 420 mu gihe hari hagenwe izigera ku bihumbi 400 gusa, bivuze ko mu gihugu cyose ibishyimbo byahinzwe ku kigero kirenze 100%. Ku birayi hahinzwe hegitari hafi ibihumbi 74 ku bihumbi 75 byari byagenwe bingana na 99%.

Ingano zahinzwe ku buso bungana na hegitari ibihumbi bitandatu ugereranyije na hegitari ibihumbi 10, aha ubuso bukaba bwarabaye buke bitewe n’uko ubusanzwe ingano zera neza mu gihembwe cy’ihinga B.

Ku gihingwa cy’umuceri hahinzwe hegitari ibihumbi 12,5 ku bihumbi 24 zari ziteganyijwe ariko hakaba hari gutunganywa ubutaka buzagurwa bugahingwaho umuceri.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndibutsa ko agronome wa Leta agendera ku murongo wa MINAGRI. Gusa gikwiye kuba ikimwaro kuri MINAGRI kubera kutunganira aba agronome b’Imirenge n’Akarere. Hari umwe twaganiriye w’Umurenge ambwirana agahinda ukuntu 69,000 frw bahabwa buri kwezi ngo bagure essence yo kugera kuri terrain ku buryo bageraho bagakoresha n’umushahara ahabwa kdi ntabwo bikwiye kuko umushahara ari uw’umukozi n’umuryango we utagomba gukoreshwa mu kazi. MINAGRI rero nive ku kunenga abo itajya yunganira mu kazi. Ahubwo nishake uko ibunganira kuko nibo begereye abahinzi. Gusa nabo nibakore batikoresheje twese hamwe nk’abitsemuye duteze imbere uRwanda rwacu. Mu mikoreshereze y’ifumbire nihakoreshwe cyane ifumbire y’imborera.

Muheto yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

none se hari agronome wigera yegera abaturage kuri terrain ngo abereke uko bayivanga?

MINAGRI itanga ifumbire ikayiha ba AGronome kandi siyo ibafite mu nshingano .ubwo rero nta controle wakora ku muntu udashinzwe.

baby yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka