Rutsiro: Ubutaka bwa Karumbi buzahingwaho icyayi ahandi hacukurwe amabuye y’agaciro

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, ari kumwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zo ku rwego rw’igihugu bakoreye uruzinduko ku musozi wa Karumbi mu karere ka Rutsiro tariki 22/04/2014 bagamije gusuzuma ikibazo cy’ubutaka bwemejwe ko bugomba guhingwaho icyayi, nyamara bukaba busanzwe bukorerwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubwo butaka buherereye mu midugudu ibiri ari yo Karumbi na Satinsyi y’akagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro. Ni ahantu hakorewe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, hatoranywa nk’ahantu hagomba guhingwa icyayi, ariko aho hantu hakaba hasanzwe hakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta na Cassitérite.

Urebeye ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu rwego rw’igihugu, bigaragara ko aho hantu na none hateganyirijwe guterwa amashyamba.

Abayobozi batandukanye bayobowe na Minisitiri Kamanzi baganiriye ku kibazo cy'ubutaka buberanye n'icyayi ariko bukaba bukungahaye no ku mabuye y'agaciro.
Abayobozi batandukanye bayobowe na Minisitiri Kamanzi baganiriye ku kibazo cy’ubutaka buberanye n’icyayi ariko bukaba bukungahaye no ku mabuye y’agaciro.

Minisitiri Kamanzi ati “byose uko ari bitatu ni ibintu bifite akamaro. Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko hateye, no kuvanaho urujijo rwagiye rugaragara ku kugena ibikorwa byahakorerwa muri ibyo bitatu byavuzwe, cyangwa se kureba uburyo ibyo bikorwa byakuzuzanya.”

Nyuma yo kuhigerera no kuganira hagati y’inzego zitandukanye zirebwa n’icyo kibazo, Minisitiri Kamanzi yavuze ko ikigaragara ari uko igikorwa cy’ubuhinzi bw’icyayi kigomba kwitabwaho kuko ubona ubwo butaka buberanye na cyo kandi bikaba ngo byagirira akamaro abaturage baho.

Icyakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na bwo ngo ntibugomba kwirengagizwa kuko aho hantu hari umutungo ufatika, gusa ikibazo kiriho kikaba ari uko hatarakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane uduce duherereyemo amabuye y’agaciro menshi kurusha ahandi.

Abagendereye ubwo butaka banenze abashoramari bahahawe ngo bahacukure amabuye y’agaciro, ariko hakaba hashize imyaka igera muri itanu batarakora ubushakashatsi bw’ahiganje amabuye kurusha ahandi, nk’uko ari kimwe mu byo basabwaga gukora.

Bemeranyijwe ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bw'ahaherereye amabuye menshi kurusha ahandi kugira ngo ibikorwa byombi bikorwe nta kibangamiye ikindi.
Bemeranyijwe ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bw’ahaherereye amabuye menshi kurusha ahandi kugira ngo ibikorwa byombi bikorwe nta kibangamiye ikindi.

Nyuma yo gutambagira ubutaka bwo ku musozi wa Karumbi, Minisitiri Kamanzi yagize ati “kimwe mu byemezo twafashe ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo tumenye imiterere ya hariya ku bijyanye n’umutungo w’amabuye y’agaciro hafite, tukabikora vuba vuba, noneho twamara kubimenya tukagaragaza aho uherereye, hanyuma ibice udaherereyemo bikaba byakoreshwa mu guhinga icyayi, ku buryo iyo mirimo yabangikana, kandi twabonye ari inzira ishoboka.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ni yo yari yateguye umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi kuri uwo musozi wa Karumbi no mu nkengero zawo mu rwego rwo kwihutisha intego ya gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma ku buhinzi bw’icyayi.

Nyuma yo gusuzuma ubwo butaka, Leta yari yaremeje ko buberanye no guhingwaho icyayi, ndetse hatoranywamo hegitari 520 zigomba guhingwaho icyayi ku buso buhuje, n’izindi hegitari 1480 ziri hirya no hino zagombaga guhingwaho icyayi n’abaturage (thé villageois). Muri ako gace ni na ho hateganywaga gushyirwa uruganda rutunganya icyayi mu Mudugudu wa Satinsyi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amido Wakwisuzumishije amaso byibura n’umutima wawe ukaujyana imbere y’imana none se ubona aho umudugudu baushyize hadasobanutse

ruta yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

None se ko mbona mugiye kuhigabiza abaturage muzabatuza hehe? ubushize bamwe mwabakuye Gishwati mu bata ku gasi ku muhanda none n’abandi mu giye kubaha udufaranga tudafatika musigare muhakura amadevize. Kuki mutaba saba nabo kwishyirahamwe bagatera icyo cyayi ko batabinaniwe nkuko n’ahandi habaho icyayi cy’abaturage.
Aba baturage barakubititse muri iki Gihugu rwose nta n’umwe ubitaho.

amido yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka