Rutsiro: Barasabwa kubyaza ubutaka umusaruro mu rwego rwo kwibohora ubukene

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena 2014, asaba abaturage bafite ubutaka bunini budahingwa ko bakwiye kwegerana n’abatabufite bakumvikana uburyo bafatanya mu kububyaza umusaruro.

Uwo muganda wakorewe ku musozi wa Gako wibanze ku bikorwa byo guca imirwanyasuri mu mirima y’abaturage. Minisitiri Kamanzi akaba n’intumwa ya Guverinoma mu karere ka Rutsiro nyuma y’umuganda yaganiriye n’abaturage, avuga ko abaturage bo muri ko gace bafite ubutaka bunini, ariko butabyazwa umusaruro uko bikwiye, hifuzwa ko habaho gutunganya neza ubwo butaka, abaturage bagahinga ibihingwa bitanga umusaruro ku buso bwegeranye.

Bakoze umuganda wo gucukura imirwanyasuri mu masambu y'abaturage.
Bakoze umuganda wo gucukura imirwanyasuri mu masambu y’abaturage.

Byasobanuwe ko imwe mu mpamvu muri ako gace haboneka ubutaka bunini budakoreshwa uko bikwiye biterwa n’uko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basigaye ari ba nyakamwe ku buryo badashobora guhinga ubutaka bwabo bwose, hakaba n’abandi bafite ubutaka muri ako gace ariko badakunda kuhaba.

Minisitiri Kamanzi yasabye ko ubutaka bunini ba nyirabwo babubyaza umusaruro babuhinga, baramuka badashoboye kubuhinga bakabutiza ku bwumvikane abandi badafite aho guhinga. Ati “rwose mwirinde kuba muri aho mufite imisozi y’impfabusa.”

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gutunganya neza ubutaka no kububyaza umusaruro kugira ngo bihaze mu biribwa.
Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gutunganya neza ubutaka no kububyaza umusaruro kugira ngo bihaze mu biribwa.

Abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe gufasha abaturage kugira ngo ubwo butaka buhingwe neza hibandwa ku bihingwa biberanye n’ako gace kandi bitanga umusaruro ufatika.

Minisitiri Kamanzi yashishikarije by’umwihariko urubyiruko rurangiza amashuri rukicara nta cyo rukora kwiga imishinga bagashora ingufu zabo mu bikorwa by’ubuhinzi kuko bishobora kubaha inyungu kuruta kwirirwa bategereje akazi kabahemba umushahara muto.

Umwe mu baturage batunganyirijwe imirwanyasuri mu mirima yabo ku buntu witwa Kageruka Fidele yasobanuye ko impamvu iyo sambu itari irwanyijemo isuri ndetse ntibyazwe n’umusaruro ufatika byatewe n’uko nyuma ya 94 abayihingaga bamwe bitabye Imana abandi bagahunga nyuma yaho habura abantu bafite ubushobozi bwo gukomeza kuyibyaza umusaruro.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard na Minisitiri Stanislas Kamanzi bifatanyije n'abaturage ba Mukura mu muganda rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard na Minisitiri Stanislas Kamanzi bifatanyije n’abaturage ba Mukura mu muganda rusange.

“kuba mudufashije gucukuramo imirwanyasuri, biradufashije kandi biradushimishije. Tugiye gukora ibishobotse byose dutereho ubwatsi, imirima tuyihingemo ibihingwa byabugenewe, ariko ku buryo n’umuturage udafite isambu yo guhingamo atwegera tukabasha kumuha aho ahinga,” Kageruka.

Abaturage bongeye kwibutswa ko mu byo basabwa kwitaho kugira ngo bafate neza ubutaka harimo gufata amazi y’imvura amanuka ku misozi, guca imirwanyasuri no kuyiteraho ibyatsi bifata ubutaka kandi bigatanga n’ubwatsi bw’amatungo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

duhagrurukire kurinda ubutaka bwacu kuko nibwo dushingiyeho mu bikorwa byacu bya buri munsi

kamanzi yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka