Rusizi: Ikibazo cy’isoko ry’umuceri cyabonewe igisubizo

Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi batangaza ko ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’umuceri bari bafite cyabonewe igisubizo, kuva harakuweho amananiza y’inganda zigura uhingwa mu Karere ka Ruzizi, ku buryo ubu n’inganda zo hanze ya Rusizi zemerewe kujya kuwugura.

Ikibazo cy'umuceri wari waraheze mu bubiko cyabonewe igisubizo
Ikibazo cy’umuceri wari waraheze mu bubiko cyabonewe igisubizo

Bunani Obed, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi aganira na Kigali Today, yavuze ko ibibazo byo kubura isoko ry’umuceri byabonewe ibisubizo.

Ikibazo cy’isoko ry’umuceri uhingwa mu Karere ka Rusizi cyigaragaje mu mpera z’umwaka wa 2020, aho abaturage bejeje umuceri bakabura isoko bitewe n’amabwiriza ya zone yashyizweho mu kugura umuceri, bigatuma abagomba kubagurira badashobora gufata umusaruro wose.

Agira ati "Ikibazo cyagaragaye muri season A, aho twabonye umusaruro wa toni 6800, uwaburiwe isoko wari toni 1765 hakorwa umuvugizi uragurwa ariko Toni 360 zibura abaguzi."

Ikibazo kijya gutangira inganda dufite mu kibaya cya Bugarama ni zo zari zemerewe gukura umuceri duhinga.

Byateje ikibazo ubwo inganda zagaragaje ubushobozi buke kubera Covid-19, ntizabasha gufata umusaruro wose, biba ngombwa ko inzego zikora ubutabazi izindi nganda zo hanze ya Rusizi ziza kuwugura.

Twaguriwe n’uruganda rwa Ruhango ariko na rwo rugura toni nkeya, inganda 2 za Bugarama zikomeza gucumbagira zigura umusaruro wari ukiri ku bwanikiro, kugeza ubwo season irangiye dufite toni 360 zabuze isoko, twarinze kuzitangiriraho mu yindi season.

Akomeza avuga ko gukemura ikibazo habaye ubwunganizi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yabasuye ku itariki 5 Ukwakira 2021.

Agira ati "Birasa nk’aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yabiboneye umurongo aho bakuyeho ibintu by’amazone, ubu uruganda rwo mu Majyepfo cyangwa Iburasirazuba rwaza kugura umuceri, mu gihe mbere bitari gukunda kubera ibintu by’amazone byashyizweho".

Bunani avuga ko ubu bafite icyizere ko umuceri utazongera kubura isoko kuko inganda zose zemerewe kuza kugura umuceri kandi ku giciro cyiza.

Agira ati "Ibi bivuze ko inganda zo mu Karere ka Rusizi n’izo hanze yako zemerewe kuza kugura umusaruro twejeje."

Ubusanzwe umuhinzi ku kilo cy’umuceri ahabwa Amafaranga 279, ariko agakatwa amafaranga 9 agenerwa kubaka inzego, kandi uruganda rupakira umuceri rwishyuriye, bikorohera umuhinzi guhabwa amafaranga ye.

N’ubwo abahinzi bavuga ko batamburwa, icyakora ngo ko igiciro bahererwaho umuceri Ni gitoya, ibi bakabihera ko batanga umuceri ku mafaranga makeya ukagaruka watunganyijwe ku giciro gihenze.

Umufuka w’umuceri wa Bugarama wa 25Kg ugurwa Amafaranga 16,000 Frw, abahinzi bakavuga ko harimo ikinyuranyo cyo guhabwa 270Frw ku kilo wamara gutunganywa ukagurwa 640 Frw, bakavuga ko bari bakwiye kongererwa.

Ati "Nk’abahinzi icyo twifuza ni uko Minisiteri zabibara zikareba inganda zitunganya umuceri ibyo zishora bakaba bakongera igiciro umuhinzi ahabwa."

Abahinzi ba Bugarama bashima ko bafite uburenganzira bwo kurya ku muceri bejeje aho umuhinzi aba yemerewe gutonorerwa 20% by’umusaruro yejeje n’ubwo benshi bahitamo gutanga ibiro 100 by’umuceri udatonoye ukavamo ibiro 66 bitonoye.

Bimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi b’umuceri harimo gutinda ku mbuga za koperative kubera imihanda idakoze, bikagora imodoka kugerayo imvura yaguye uretse ko nka Gikundamvura n’iyo imvura itagwa biragoye kugerayo kubera imihanda mibi, na ho i Ruhwa bisaba abaturage kwikorera ku mutwe kugera ku modoka.

Mu Karere ka Rusizi habarurwa amakoperative ane y’abahinzi b’umuceri akorera mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe ko Leta yarebye kure cyane, ni gute ngo hari abagomba kugura umuceri wahantu runaka bonyine..? Iyo monopoly iri nahandi henshi nabyo birebwe.

Ngosha yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka