Rusizi: Hashyizweho ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri

Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Rusizi bashyizeho ihuriro ry’amakoperative y’abo kugirango babashe kwiteza imbere bifatika bashyize hamwe kandi n’ibibazo bahura na byo bikabasha gukemukira hamwe hatagiye hakemuka ibibazo bya koperative zimwe ngo izindi zisigare kandi bose, urebye bahura n’ibibazo bimwe.

Iryo huriro ngo ryatekerejwe hagamijwe gukangurira amakoperative y’abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama kudahingira kurya gusa ahubwo bakanahingira kwibikaho ifaranga rifatika rituruka muri ubwo buhizi.

Ikibaya cya Bugarama gifite ubuso bunini (1650ha) ku buryo gikoreshejwe ku buryo bw’ikoranabuhanga cyaba koko ikigega cy’igihugu ku byerekeranye n’igihingwa cy’umuceri.

Mu gihe hashyirwagaho iryo huriro tariki 10/05/2014 abanyamuryango baryo basabwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative kwegera abahinzi, bumva ibyo amakoperative bibumbiyemo akeneye kuko ngo aribwo ihuriro rizabasha gukora risubiza koko ibibazo by’abahinzi b’uwo muceri.

Mbere yo gutora abahagarariye iri huriro abagize inteko itora baturukaga mu makoperative ane akorera mu kibaya cya Bugarama babanje kwibutswa inshingano ihuriro rizaba rifite zirimo ubuvugizi ku byerekeranye no kubona amasoko y’umusaruro wabo n’ibijyanye no gutegura mu buryo bunoze imishinga ibyara inyungu ku makoperative arigize.

Ikibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri.
Ikibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri.

Umwe mu bayobozi b’izi Koperative, Madame Mukeshimana Thacienne, avuga ko icyo abahinzi bifuza cya mbere na mbere kuri iri huriro ari uko ryababera umuvugizi mu ihuriro ku rwego rw’igihugu kugira ngo habashe gukemurwa birambye ibibazo abo bahinzi bafite.

Muri ibyo bibazo agaragazamo cyane cyane ikibazo cyo kubona imbuto itunganye ijyanye n’imiterere ya kiriya gishanga, ikijyanye n’uburyo bwo kongera umusaruro kuko kugeza ubu uwo babona utaragera ku rugero rwifuzwa, n’ikijyanye n’uburyo bwo gukorana n’inganda kuko ngo ayo makoperative kugeza ubu afite ikibazo cy’uko yiga ibiciro ariko inganda zo ntizigaragaze ibiciro byazo neza ugasanga ngo abahinzi b’umuceri bahahombera cyane.

Habyarimana Antoine watorewe kuba Perezida w’iryo huriro yavuze ko kuba baramugiriye icyize na we icyo azitaho mu gukora ngo azakora ibishoboka byose abagize iryo huriro bakiteza imbere, bigishwa kwihangira n’indi mirimo ibyara inyungu bigishwa gutegura imishinga, ariko cyane cyane bigishwa kwizigamira kuko kugeza ubu abo bahinzi usanga ngo abenshi bahingira kurya gusa, umuco wo kuzigama ukaba utarabasakaramo.

Aha kandi yavuze ko kugira ngo iri huriro ryashyizweho rizabashe kugera ku ntego yatumye rishyirwaho abarigize cyane abayobozi barasabwa kwegera abahinzi bakamenya ibibazo byabo kandi rikabigeza vuba aho bigomba kugera kugira ngo bikorerwe ubuvugizi binakemurwe byihuse.

Iri huriro rigizwe n’amakoperative 4 y’abahinzi b’umuceri yose akorera mu kibaya cya Bugarama. Ku ikubitiro batangiranye imari nshingiro ya miliyoni 4 z’amafaranga y’uRwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka