Rulindo: Guverineri Bosenibamwe yifatanije n’abaturage kwita kuri kawa
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Bosenibamwe Aime, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo mu muganda wo gukorera umurima wa kawa ungana na hegitari 22 kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 /11/2014.
Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Gako mu mudugudu wa Kabuye kitabiriwe n’abayobozi batandukanye. Guverineri Bosenibamwe akaba yaboneyeho gusaba abaturage gufata ikawa neza kugira ngo irusheho kubagirira akamaro ikagirire n’igihugu cyose muri rusange.
Uyu muganda kandi wanitabiriwe na Dr Nzaramba Magnifique ushinzwe umusaruro mu kigo cy’igihugu gishinzwe umusaruro uturuka ku buhinzi woherezwa hanze (NAEB) ,wanafashe umwanya wo kuganiriza abaturage ku byiza bya kawa n’akamaro imariye igihugu muri gahunda z’ubukungu n’iterambere.
Nzaramba yasabye abaturage bo mu murenge wa Rusiga n’abakarere ka Rulindo kose muri rusange, kurushaho kwita ku buhinzi bwa kawa no kuyifata neza mu rwego rwo kugira ngo irusheho kubateza imbere no guteza igihugu imbere.
Aba bayobozi n’abaturage bafatanije gufumbira no gutera imiti umurima wa kawa ungana na hegitari zigera kuri 22.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|